OMS yatabarije Gaza kubera kugarizwa n’indwara nyinshi zirimo Hepatite

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu ijoro ryakeye ryanditse abantu 24 banduye hepatite A n'ababarirwa mu bihunbi barwaye indwara ya jaundice ishobora kuba ifitanye isano no gukwirakwira kwa Hepatite, indwara zikomeye zifata mu gifu.

Jan 19, 2024 - 13:54
Jan 19, 2024 - 23:26
 0
OMS yatabarije Gaza kubera kugarizwa n’indwara nyinshi zirimo Hepatite

Yifashishije urubuga rwa X, [rwahoze rwitwa twitter], Tedros Adhanom Ghebreyesus; Umuyobozi wa OMS, yagize ati: "Imibereho idakwiriye ikiremwamuntu, amazi meza yo kunywa adahagije n'ubwiherero bufite isuku, ubushobozi bwo kugira isuku, ibyo bizatuma Hepatite A ikwirakwira cyane."

Ghebreyesus avuga ko ibi byose byatewe n'iyi ntambara ikomeje gutuma ibikorwa by'ubutabazi biba ingorabahizi.

Nimugihe Minisiteri y’ubuzima ya Palestine ivuga ko yatangaje ko ubu burwayi bwatewe n’ubwinshi bw’abantu n’ibikorwa bike bidahagije by’isuku mu bice birimo abahunze intambara yo muri Gaza.

Ikigo gishinzwe amakuru muri Palestine cyatangaje ko “turasaba ko gufataibizamini by’amaraso muri laboratwari bitahagarara kubera impamvu zo kubura ibikoresho bijyanye nabyo.”

Ku wa kabiri, amashami y’umuryango w’abibumbye yavuze ko n’ibyago by’inzara bigenda byiyongera ndetse n’umubare w’abantu bakunze kwibasirwa n’ikwirakwizwa ry’indwara zica, hakenewe byihutirwa guhindura imitangire y’ imfashanyo z’ubutabazi muri Gaza.

PAM, UNICEF ndetse na OMS zashimangiye ko inzira zo kunyuzwamo ibikoresho bihagije kuri Gaza n’uburyo bwo kubikwirakwiza muri aka karere kose bisaba ko hafungurwa inzira nsha zo kubyinjiza, kwemerera umubare munini w’amakamyo kwinjira ku mipaka, kugabanya ibikumira kugenda kw’abakozi batanga inkunga ndetse n’umutekano w’abantu bagera ku bigo bitanga imfashanyo n’abantu babitanga.

Catherine Russell; Umuyobozi mukuru wa UNICEF, yabwiye itangazamakuru ko abana bo muri Gaza bafite ibyago byinshi by’imirire mibi, hamwe n’indwara zikeneye ubuvuzi byihutirwa, amazi meza n’ibikoresho by’isuku. Gusa avuga ko uburyo buri kuri terrain butabemerera ko kugera neza ku bana n’imiryango ibikeneye kubera ikibazo cy’umutekano.

Yongeyeho ko “Bimwe mu bikoresho dukeneye cyane gusana umuyoboro w'amazi no kongera ibikomeje kubuzwa kwinjira muri Gaza. Buri munota, hano ubuzima bw'abana n'imiryango yabo burageramiwe.

Kubona amazi meza muri Gaza ni ingorabahizi, hakenewe gusana umuyoboro!

Intambara ya Israel muri Gaza imaze iminsi irenga 100, aho abagera kuri 85% bavuye mu byabo ndetse bitewe n'imiterere y'intambara, biragorana kugezwaho ubutabazi.

Icyakora inzego z'ubuzima zikomeje gushyura igitutu kuri Israel kugira ngo hatangwe agahengwe nk'uburyo bwafasha ngo ibikobwa by'ubutabazi bigezwe kubabikeneye.

Kugeza ubu, imibare yerekana y'uko abantu hafi inihumbi 25 bamaze kuhasiga ubuzima, biganjemo abagore, abana n'uribyiruko, aho abarenga ibihumbi 62 bakomeretse.