Kenya: Umuntu wa mbere wanduye ubushita bw’inkende yajyaga mu Rwanda

Kenya yamaze gutangaze ko umuntu wa mbere wanduye indwara y'ubushita bw'inkende [Mpox] wabonetse mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba ku mupaka na Tanzania. Iyi virusi yabonetse mu muntu wakoraga urugendo ava muri Uganda ajya mu Rwanda ariko anyuze muri Kenya.

Aug 1, 2024 - 14:58
Aug 1, 2024 - 15:15
 0
Kenya:  Umuntu wa mbere wanduye ubushita bw’inkende yajyaga mu Rwanda

Minisiteri y'ubuzima ya Kenya ivuga ko ingendo nyinshi z'abaturage hagati ya Kenya n'ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y'uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry'iyi ndwara mu karere.

Kugeza ubu impungenge zikomeje kwiyongera ku ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwica bw'iyi virusi muri Afurika y'uburasirazuba.

Kenya itangaje umurwayi wa mbere wanduye ubushita bw’inkende nyuma yaho abarwayi babwo bagaragaye mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no muri Centrafrique.

Ubu bushita bw'inkende buzwi nka 'mpox', bwahoze buzwi nka 'monkeypox', ni indwara iterwa na virusi ya 'monkeypox'. Yandurira ku gukoranaho n'uruhu (umubiri) rw'uwayanduye. Ishobora kandi no kwandurira mu bitonyanga bito cyane byo mu buhumekero.

Ibimenyetso by’ubu bushita birimo nko gusesa ibiheri ku mubiri, kugira ibisebe mu kanwa no mu myanya ndangagitsina.

Ubusanzwe mu byumweru biri hagati ya bibiri na bine ikira nta kibazo. Ariko abo yakariye bisaba ko bahabwa ubuvuzi bwihariye.

Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yamaze gukangurira abanyarwanda kumenya uburyo bwo kwirinda iyi ndwara, uko wakwitwara uyanduye ndetse no kumenya uburyo yandura nk'inzira zo gukumira ikwirakwira ryayo.