Ese ni iyihe mpamvu ituma ibitaro n’ibigo nderabuzima bidatanga serivise nziza ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza?
Abayobozi bamwe b’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima baravuga ko gutinda kwishyurwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize [RSSB] bibateza ibihombo ndetse bikabaviramo no kudatanga serivise nziza ku barwayi. Nimugihe hari abaturage bibaza impamvu badahabwa serivise bakeneye iyo bari ku bitaro 100% kandi barishyuye ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé).

Si rimwe , si kabiri uzumva benshi mu bakenera serivise zo kwa muganga banenga imitangire ya serivise zaho. Akenshi abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza [ Mituelle de santé] nk’ubwishingizi bwo kwivuza bavuga ko iyo bagiye kwa muganga batabona imiti yose bandikiwe na Muganga ndetse batazi n’impamvu kabitera.
Umwe yagize, ati: “kuri mituweli, ntabwo ubona imiti yose 100! Hari imiti batanga ariko hari indi tugura ahandi, nuko tukibaza tuti ese ni iyihe mpamvu tutagomba kubona imiti 100% kuko baba badukanguriye kugura mituweli kugirango twivuze.”
Undi yunze murye, ati: “iyo tuje kwivuza baduha imiti yoroshye, riko imiti ihenze ntabwo bajya bayiduha, tukibaza tuti ubundi mituweli itumariye iki?”
Ibi bijyana no kuba abaturage bakoresha Mituelle de santé badasiba kwibaza iki kibazo, mugihe ubusanzwe ikigo cy’ubwiteganyirize [RSSB] gifite mu nshingano gukurikirana ubwisungane mu kwivuza cyashyizweho n’itegeko Nº 45/2010 ryo ku wa 14/12/2010, rinagena inshingano, imiterere ndetse n’imikorere yacyo, gifite inshingano y’ingenzi yo gutanga serivisi zijyanye n’ubwiteganyirize mu Rwanda ndetse no gucunga ishami ryo kwivuza.
Gusa mu ishami ryo kwivuza niho hagaragara ibyo bibazo, abakenera serivise zo kwivuza bataramenya imvo yabyo.
Ese koko gutinda kwishyurwa na RSSB byaba aribyo nkomoko ya serivise mbi mu bitaro?
Ku mpamvu kabitera, bamwe mu bayobozi b’ibitaro bemeza ko ahanini iyo RSSB itinze kwishyura ibitaro bishobora kuba intandaro y'uko abarwayi badahabwa imiti yose bandikiwe na Muganga ndetse hakiyongeraho no kutabona serivise nziza.
Umuyobozi umwe yagize, ati “iyo RSSB ikererewe kwishyura, icyo gihe hazamo ikibazo cyo kurangura imiti kuko bigorana. Turangura ari uko RSSB yatwishuye. Rero natwe bitugiraho ingaruka zo kuba twajyamo amadeni kugirango tubone imiti.”
Ku rundi ruhande, Dr. Hitimana Regis; umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, avuga ko ibibazo bigenda bikemuka ndetse uko ubushobozi bugenda bwiyongera ari nako bazarushaho kwishyura ibitaro.
Yagize ati: "ni ibintu bitazahoraho. Ni ibintu biriho kubera ko ubushobozi niko bwadutegekaga, ubwishingizi bwose kw'isi ntabwo bwishyura ibintu byose. Hari ibintu biteganywa ntibyishyurwe, uko ubushobozi bugenda bwiyongera niko tugenda twongeramo ibintu byishyurwa.”
“Ikigamijwe si ukubika amafaranga menshi mu kigega, ikigamijwe ni ugutanga serivise nziza kandi zigera kuri bose. Uko ubushobozi bugenda bwiyongera n'ibyishyurwa bizagenda byiyongera.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022/2023, umusanzu w’abanyamuryango batanze ubwisungane mu kwivuza [ Mituelle de santé] muri RSSB wiyongereyeho 24%, bituma imisanzu yatanzwe igera kuri miliyari 352 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nimugihe inyungu ikigo cya RSSB gihabwa nayo yiyongereyeho 14%, igera kuri miliyari 164 z’amafaranga y’u Rwanda, aho mu ntego zayo ari uko mu mwaka wa 2025, abaturage bazaba bafite mituweli ku kigero cy’100% .