Abanyamerika bemerewe kugura ibinini byo kuboneza urubyaro batagaragaje impapuro za muganga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatanze uburenganzira bwo kugurisha mu buryo bwisanzuye ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro [Pilule] nk’uburyo leta yizeye ko buzorohereza ababikeneye badafite impapuro zo kwa muganga.Ni ku nshuro ya mbere ibi bibayeho mu mateka ya Amerika.

Jul 14, 2023 - 09:18
Aug 19, 2023 - 20:54
 0
Abanyamerika bemerewe kugura ibinini byo kuboneza urubyaro batagaragaje impapuro za muganga.

Ikigo gishinzwe imiti muri iki gihugu[FDA] kivuga ko ibinini birebwa n’uyu mwanzuro ari ibyitwa ‘Opill’ kandi bizaboneka mu maduka acuruza imiti [pharmacy], mu maduka y’ubucuruzi yo muri za karistiye, amaduka manini azwi nka za Supermarket, ndetse n’ushaka kubigura yifashishije ikoranabuhanga.

Ihuriro ry’amashyirahamwe arekura ibinini - mu gifaransa, kubohora ibinini - ibihugu birenga ijana bimaze kwemerera kugurisha ku buntu ibinini byo kuboneza urubyaro. Uru ruhushya nubwa mbere muri Amerika.

Mu itangazo rya FDA rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zariho zatumaga hari abatagera kur’ubu buryo bwo kuboneza urubyaro, kuko byasabaga kubihabwa ari uko wabanje kubonana n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore.

Ku ruhande rw’ihuriro ry’amashyirahamwe aharanira ko ibinini byo kuboneza urubyaro bikomorerwa, rigaragaza ko mu bihugu birenga ijana bimaze kwemera ko ibi binini bigurishwa bitagize ikindi bisaba. Ubu burenganzira butanzwe ku nshuro ya mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe ibi binini bifite umusemburo wa progesterone gusa ukorwa na sosiyete ya HRA Pharma iherutse kugurwa n’ikigo cyitwa Perrigo. Yari imaze imyaka myinshi izaba ubu burenganzira bwo gukurisha ibi binini bidasabye guhura na Muganga.

Ariko ubu, laboratwari ya Perrigo yatangaje ko ibi binini bizaba biboneka mu maduka yose yo muri Amerika kuva mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’2024.

Ni mugihe imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima muri Amerika , yerekana  ko buri mwaka hafi kimwe cya kabiri cya miliyoni 6.1 z’inda zasamwaga mu buryo butifuzwa / budateganyijwe.  Cyangwa se ibyo bikaba bifitanye isano n’ingaruka mbi nyinshi, nk'uko FDA ibivuga.

Izo ngaruka zirimo ibyago byinshi byo kudatabwa ubuvuzi nyuma yo kubyara, kubyara imburagihe, ndetse n'ingaruka z'ubuzima ku mwana umaze kuvuka. Impuguke za Perrigo zashimangiye nyuma y’imyaka 20 y’ubuvugizi, Opill ishobora "guhindura uburyo bwo kuringaniza imbyaro".

Gutanga ubu burenganzira bikaba bizafasha abagore n’abakobwa kubona uburyo bwo kuboneza urubyaro  byoroshye, nkuko bigaragazwa n’impuguke za Perrigo. Zivuga ko ibinini bya Opill bishobora kuzahindura uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ni icyemezo cya demokarasi!

Gusa nubwo ubu burenganzira bwatanzwe ndetse n’igihe ibinini bizagerera ku masoko yose kigarangazwa, igiciro cyabyo nticyigezwe gitangazwa. Icyakora Ubuyobozi bwemeza ko ibi binini kuboneka ndetse bikishyurirwa ku bwisingizi bw’ubuzima, nkuko byatangajwe mu itangazo ry’ihuriro Free the Pill rigaruka ku cyemezo cya FDA nk’icy’amateka.

Icyakora ibi bishobora gutuma hari ibyiciro runaka bihura n’imbogamizi birimo nk’icyabaryamana bahuje ibitsina [LGBTQIA +], abakora kugira ngo babone amaramuko …nk'uko bitangazwa na Muganga Lin- Fan Wang.

Ku rundi ruhande kandi,iki cyemezo cya FDA gishobora kugira ingaruka zikomeye by’umwihariko ku bakobwa n'ingimbi. Abahanga bagaragaza ko bashobora kugira ikibazo cyo kujya kwa muganga, cyane cyane iyo bashoboye kujyayo hari ubaherekeje gusa.

Iki cyemezo kije mugihe muri Amerika, aho uburenganzira bwo gukuramo inda bwakuweho muri leta nyinshi zigize Amerika.