Bahitagamo kubyariro mu rugo, aho kujya aho bita mu maso ya rubanda!

Ababyeyi bo mu murenge wa Rurembo wo mu karere ka Nyabihu baravuga ko ababyeyi baho bahitagamo kubyarira mu ngo zabo, aho kujya kwa muganga hari akumba gato k’ababyeyi cyangwa se mu nzira. Ibi babigarutseho ubwo hatahwaga inzu y’ababyeyi mu gace k’iwabo.

Sep 5, 2023 - 07:08
Sep 5, 2023 - 19:17
 0
Bahitagamo kubyariro mu rugo, aho kujya aho bita mu maso ya rubanda!

Abenshi mu babyeyi bo mu murenge wa Rurembo bemeza ko kutagira inzu y’ababyeyi yagutse mu gace k’iwabo byabateraga ibibazo birimo kubyarira mu ngo cyangwa se mu nzira.

Mu buhamya burebure, umubyeyi umwe yagize ati: “twari dufite ikibazo gikomeye kuko twazaga kubyarira hano kwa muganga noneho ugasanga turi mu mfundanywe, mu kumba kamwe. Noneho rimwe, hari igihe naje nzanye umubyeyi ugiye kubyara musanze ku nzira, nuko ngeze hano kwa muganga ubwo namufashaga kurira agatanda, ubwo kaba karacitse biba ngombwa ko nkomeza kugafata mu ntoki, muganga aramubyaza kugeza igihe arangirije nkigafashe mu ntoki!”

Avuga ko iyo miterere y’akumba k’umubyeyi ku bitaro byatumaga hari abahitamo kubyarira mu ngo zabo, ati: “cyangwa se bakirorerera, ntibirirwe bajyayo. Bakavuga bati aho kwirirwa tubyarira ahantu abantu bose batureba, byaruta tukiherera iwacu mu rugo tukabyara.”

Undi, ati: “ukabona aho inda iri kurira umudamu, ukabona undi ari kugaramiriza hariya, ukamwitegereza….”

Ku rundi ruhande ariko, ubu intero itakiri ya yindi kuko Aba bayeyi bavuga ko bamaze kubona inzu ababyeyi bazajya babyariramo ku buryo bagiye kuruhuka ingorane  bahuraga nazo.

Umwe yagize ati: “igisubizo cyarabonetse ku babyeyi bo ku Rurembo. Aho twaboneye maternity, ubu ababyeyi barazandetse n’imfu z’abana n’ababyeyi zaragabanutse.”

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko iyi nyubako yagenewe ababyeyi izagira uruhare rukomeye mu buzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana.

Ati: “twakiriye Maternity yaje ari igisubizo ku karere ka Nyabihu ku kijyanye no kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, bikaba birushaho kugenda neza... Numva rero ari igisubizo kuri twebwe.”

Gusa nubwo aba babyeyi bahawe inzu yagutse yo kubyariramo, Abatuye umurenge wa Ruremo, ahanini ugizwe n’imisozi miremire, banasaba ko bahabwa n’imbagukiragutabara.