Abaturage ntibumva neza ibyo kujya kwisuzumisha indwara batarwaye!
Abaturage bavuga ko akenshi umuntu ujya kwa muganga ari urwaye cyangwa uwumva umubiri we ufite integer nke. Bavuga ko ari gake umuntu ashobora kujya kwisuzumisha indwara runaka atarwaye, kuko iyo nta bimenyesto biba bisobanuye ko ari muzima.

Umwe yagize ati:“utarwaye ntiwajya kwivuza indwara udafite! icyo gihe uba umeze neza. Kwa muganga uba usanzwe ijyayo ari uko warwaye.”
Undi ati“abantu benshi bajya kwa muganga ari uko barwaye, babona byazambye, umubiri utagifite intege. Benshi bajya kwa muganga ari uko barwaye nka diarrhea, malaria…izo ndwara zidahari abenshi ntibajya kwa muganga.”
Umuturage umwe akomoza ku kuba hari abajya kwa muganga kumenya uko bahagaze, ati: “ushobora kujya kwa muganga wumva utameze neza cyangwa wumva warwaye. Ushobora kujya kwa muganga wumva muri wowe umeze neza ariko ushaka kumenya n’uburyo uhagaze.”
Ku rundi ruhande, ushobora kwibaza niba ibyo bavuga niba ari ukuri koko! Inzobere muby’ubuzima, kumenya ndetse no gusobanukirwa, cyane cyane ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu, zivuga ko umubiri w’umuntu ufatwa n’indwara zitandukanye zirimo izishobora kugaragaza ibimenyetso vuba ndetse n’izindi zikurira mu mubiri zikazagaragara bitinze zirimo nk’umwijima na diabetes n’izindi….
Zemeza ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, bakiga gukumira indwara. Dr. Alphonse NIYODUSENGA; Umuganga muri CHUB akaba n’inzobere mu mikorere y’umubiri w’umuntu, yagize ati:“ariko hari izindi ndwara zica mu cyayenge, zitanaryana, zitagira n’ikimenyetso, ikimenyetso kiza bitinze. Indwara ziterwa nuko umubiri imikorere y’umubiri yahindutse twavugamo nka za diyabete. Izo hari igihe ziza umuntu akazimenya yaratinze. Umuvuduko nawo hari igihe umuntu awumenya waratinze, ahubwo warazanye n’ibibazo.”
“Rero ni indwara twita ko zica ariko zicecekeye, ibimenyetso byazo biza bitinze. Izo rero nizo umuntu uwo ariwe wese, cyane cyane abantu bakuze, bagomba kwisuzumisha atanarwaye, nta kimenyetso yagaragaje."
"Ninabyo byiza kuko umuntu ashobora kuba arwaye izi ndwara zitagaragaza ibimenyetso noneho bikazaza ahubwo byaratanze ingaruka. Izo rero nizo mbi kuko nizo umuntu aba atazi.”
Ubusanzwe ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye bugaragaza ko abarwayi benshi baba barwariye kwa muganga abenshi baba barwaye indwara zitandura, ari nazo zigaragaza ibimenyetso zimaze igihe mu muntu ndetse zaramaze guteza ibibazo mu mubiri w’umuntu.
Nimugihe ubwakozwe muri 2016 bwagaragaje ko mu Rwanda 44% by’imfu zatewen’indwara zitandura, akenshi zigaragara cyane bitewe no gutinda kuzisuzumisha.