Iran yagabye igitero ku nkambi ikomeye ya gisirikare ya Amerika muri Qatar
Ibisasu bya Iran byarashwe ku cyicaro cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri muri Qatar byahagaritswe n’ubwirinzi bw’ingabo za Qatar mbere y’uko bigera ku butaka. Qatar yatangaje ko ubusugire bwayo bwavogerewe kandi ifite uburenganzira bwo gusubiza ubwo bushotoranyi.

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko ibyo bisasu byahagaritswe byose neza bikiri mu kirere, nta na kimwe kibashije kugwa ku kambi ya gisilikari ya al-Udeid. Yanavuze ko nta bantu bakomeretse cyangwa ngo habe ibyangiritse. Iyi nkambi y’igisirikare cya Amerika iherereye hafi y’umurwa mukuru Doha, ikaba ari imwe mu zikomeye muri aka karere, aho icumbikiye abasirikare bagera ku 10,000 b’Abanyamerika.
Iran, binyuze mu itangazo ry’inzego z’umutekano, yavuze ko igitero cyayo cyari kigamije kwihorera ku “bikorwa by’ubugome bya Amerika”, ariko inihutira gusobanura ko kitari kigamije guteza ibibazo kuri Qatar, igihugu yise “inshuti n’umuturanyi”.
Iran yanasobanuye ko umubare w’ibisasu yohereje wari uhura n’umubare wa bombe Amerika yakoresheje mu gitero cyabanje.
Icyakora Qatar ntiyishimiye na gato izo mpamvu. Yatangaje ko igitero cya Iran kinyuranyije n'amategeko mpuzamahanga ndetse Iran yavogeye ubusugire bwayo bw’igihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed Al-Ansari, yavuze ko “igihugu cyabo gifite uburenganzira bwo gusubiza icyo gikorwa cy’ubushotoranyi”, anavuga ko byabaye nta bumwe cyangwa ibiganiro bibayeho.
Ibinyamakuru mpuzamahanga nka Reuters, CNN na The Guardian byatangaje ko mu kirere cya Doha humvikanye amajwi y’iturika ndetse hagaragara ibisasu birasirwa mu kirere. Ambasade za Amerika n’u Bwongereza zaburiye abaturage kwitwararika, zikanabashishikariza kuguma mu ngo.
Igihe ibi byabaga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’inzego z’umutekano bari bateraniye muri Situation Room ya White House, barebera hamwe ingamba zafatwa. Igisirikare cya Amerika cyahise gishyira mu bwirinzi burenze ibikorwa byayo byo muri Iraki na Qatar, harimo n'inkambi ya Ain al-Assad nayo Iran yatangaje ko yagabweho igitero na Iran.
Impuguke mu bijyanye n’umutekano n’abo mu rwego rwa dipolomasi bavuga ko Iran yashakaga gutanga ubutumwa bwo kwihimura ariko ikirinda gutera intambara yeruye mu karere. Abenshi bemeza ko uburyo yahise yisobanura kkonta kibazo ifite ku ruhande rwa Qatar” bishobora kugaragaza ko yashatse kwirinda gutuma igihugu cy’inshuti kibihomberamo.
Umwuka uri muri aka karere ndetse n'ibi bitero byatumye ibihugu byaho byongera ingamba z’umutekano. Ibihugu nka Kuwait, Bahrain n’u Buhinde byatangaje ko bifunze ikirere cyabyo mu gihe hataramenyekana niba ibintu bikomeza kuba bibi.
Nubwo Qatar yahagatse neza igitero ntikigire ibyo cyangiza, ibi byerekanye ko akarere kugarijwe kandi hatagize igikorwa ibintu byarushaho kuba bibi.
Kugeza ubu, Amerika yavuze ko iri gutekereza uko yagenzura ibishobora gukurikiraho, ariko ntabwo iratangaza igisubizo cyayo ku mugaragaro.