Amajyepfo:Abatangirwaga ubwisungane mu kwivuza hafi ibihumbi 92 baracukijwe.
Ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko mur’ uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, uburyo bwo gufasha abaturage batishoboye bwahindutse ndetse n’umubare w’abatangirwaga ubwisungane mu kwivuza wagabanutse cyane.

Guverineri Kayitesi Alice; uyobora iyi ntara, yabwiye Isango Star, ko mu baturage batishoboye 124 914 batangirwaga ubwisungane bagabanutse bakagera ku 33 139 gusa.
Yagize ati: “Twari dufite abaturage 124 914 bari mu miryango 56 180 yo mu ntara y’Amajyepfo, nibo bishyurirwaga na Leta mituelle de santé. Kuri ubu, tuzishyurira gusa abantu 33 139.”
Ibi bivuze ko abari mu cyiciro cy’abatishoboye 91 775 bacukijwe. Gusa nubwo bimeze bityo, Guverineri Kayitesi atangaza ko bageze kure bitangira ubwisungane mu kwivuza ndetse ari ikintu gishimishije.
Ati: “aba baturage bacukijwe mu bijyanye no kwishyurirwa mituelle de santé, ubu bageze ku kigero gishimishije biyishyurira, nta kibazo bagize kuko twabanje gukererezwa nuko system yatinze gufunguka ariko rwose barishyura neza. Kugeza ubu, nta bibazo bidasanzwe turakira.”