Minisiteri y’ubuzima yafunze amavuriro 8 azira kutubahiriza amategeko.
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yafunze amavuriro 8 akora ubuvuzi gakondo, ubwuzuzanya n’ububangikanya n’ubusanzwe, kubera gukora ibikorwa bitubahirije amategeko.

Ibi yabitangaje kur’iki cyumweru , ku ya 3 Ukuboza (12) 2023, yifashishije urubuga rwayo rwa X,[ yahoze yitwa Twitter]. Itangazo rya Minisante rigaragaza ko amavuriro yafunzwe arimo:
- Ijabo life center,
- Kunga Therapy,
- For a urinde,
- Green vision Nutrition,
- African culture Medecine,
- Kigo Herbal Medecine,
- Muganga Rugamba,
- Zeovia.
Rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko ayo mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza.
Minisiteri y’ubuzima, mu itangazo ryayo, ivuga ko ibyo bikorwa birimo kwamamaza serivise n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe, ndetse no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.
Uretse aya mavuriro 8 yafunzwe, iyi minisiteri yanavuze ko ibikorwa by’ubugenzuzi bikomeje mu gihugu hose, harebwa niba amavuriro akora mu buryo bwubahirije amategeko n’amabwiriza agenga ubuvuzi mu Rwanda.
Yibukije kandi ko bitemewe kuvura k’utabifitiye uruhushya, kwamamaza service z’ubuvuzi n’imiti ndetse no gukoresha imiti itemewe n’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda [FDA].
Ubusanzwe mu Rwanda birabujijwe kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi binyuze mu isakazamashusho, ibiganiro by'itangazamakuru, ibitabo, ubutumwa bushyizwe ku mihanda cyangwa ubundi buryo. Ndetse n’ibigo by'itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi.
Ibi kandi bikubiye mu mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima no. 20/0004 yo ku wa 09/01/2019.