Abafite ubumuga bwo mu mutwe bugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo.
Abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaje ko bugarijwe n’ihohoterwa ry’ingeri zinyuranye ririmo irishingiye ku mitungo. Bavuga iyo umuntu akimara gufatwa, abo mu muryango we bahita bigabiza imitungo ye bakayikubira kandi yakagombye kumufasha kwivuza no kwita ku buzima bwe.

Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bwo mu mutwe, bavuga ko impamvu zitera ubu burwayi ziba hafi ya muntu, mu buzima bwe bwa buri munsi. Izo zirimo za gatanya mu miryango, guhora ku nkeke mu rugo, guterezwa cyamunara, ubukene; aho usanga umuntu asabwa byinshi ariko nta gisubizo na kimwe abifite, ibura ry’akazi, gufata ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ibyo kandi bituma abatari bake bisanga ari abakandida ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ikibazo cyisumbuyeho ni uko abagize ibyo bibazo batakirwa mu muryango Nyarwanda, bikaba intandaro y’ihohoterwa.
Celine Mukakarira; Umuyobozi wa Koperative Ihumure-Gikondo y’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko ihohoterwa rihera mu miryango bakomokamo.
Yagize ati: “Mu muryango ntabwo babona umuntu agize icyo kibazo ngo bamwiyumvemo, bumve ko ari umurwayi wabo, bamwiteho, bamufashe ndetse bumve ko ari uburwayi bushobora kuvuzwa bugakira.”
Hajabakiga Thomas ukomoka mu Karere ka Rulindo na we yemeza ko ugize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ahita aba igicibwa.
Ati:“Umuntu umaze gufatwa n’ubumuga bwo mu mutwe ahinduka igicibwa, ntabwo abavandimwe bongera kumwiyumvamo, bumva ko ari umuntu warwaye byarangiye.”
Mutesi Rose; Umuyobozi w’umurwanyo Nyarwanda wita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe witwa NOUSPR-Ubumuntu, muri Afurika no mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyogereza, avuga ko rimwe mu mahohoterwa akomeye abagize ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo ari irishingiye ku mutungo.
Ati “Akimara kugira icyo kibazo kubera ko yavutse ari imfubyi, imiryango yo hirya niyo igiye kwikubira iyo mitungo, ntayo azagiraho uruhare. Aho azajya hose, imiryango izaberereka ibabwire ngo ‘uriya ntimugire ikibazo nitwe tubicunga ni umusazi, ugasanga umuntu ararara hanze hari imitungo ya Se, ugasanga umuntu arabwirirwa akaburara hari imitungo ye yinjiza amafaranga kuri Konti ariko babandi bamwegereye nibo bayirya we abayeho nabi.”
Iri hohoterwa abafite ubukga bwo mu mutwe bakorerwa ni ikibazo gikomeye kandi gihuriweho mu bihugu byinshi bya Afurika. Gusa Mutesi avuga ko umuti w’ibanze ufitwe n’abagize umuryango Nyarwanda.
Ku kijyanye n’imitungo, imiryango ireberera abafite ubumuga ihanze amaso itegeko rirengera abafite ubumuga ryenda gusohoka, aho rizaba rivuga bitomoye ku mitungo y’abantu bagize ikibazo cyo mu mutwe.
Iri tegeko rizaba riteganya ko igihe umuntu atarwaye ashobora kuburana imitungo ye kandi bikemerwa.
Imibare y’umuryango Nyarwanda ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe werekana ko umaze guhuriza hamwe abarenga 3 700. Uyu mubare wakusanyijwe hagendewe ku mibare y’abafatira imiti mu mavuriro y’ibanze mu Turere dutandukanye. Ibi byumvikanisha ko hatabariwemo abadafata imiti badafite n’ubitayeho, kandi nabo bigaragara ko ari benshi.