Ingabo za Israel muri Gaza: Iran yatangaje ko hari abandi bashobora kwinjira mur'iyi ntambara!

Oct 29, 2023 - 14:02
Oct 29, 2023 - 14:59
 0
Ingabo za Israel muri Gaza: Iran yatangaje ko hari abandi bashobora kwinjira mur'iyi ntambara!

Minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yaraye atangaje ko ingabo z'igihugu cye zateye intambwe ya kabiri mu ntambara n'umutwe wa Hamas muri Gaza.

Yavuze ko igihugu cye cyohereje ingabo mu boce bitandukanye bya Gaza.

Yagize ati: "izaba intambara ndende, igoye kandi tuzayitsinda. Intsinzi ni iyacu."

Yongeyeho ko "tuzarwana kandi ntituzamanika amaboko. Ntituzasubira inyuma, mu kirere no mu kuzimu."

Nimugihe abarwanyi b'umutwe wa Hamas bemeje ko bahanganye n'abasirikari ba Israel bagabye igitero cyo ku butaka muri Gaza.

Hari ahandi bashobora kwinjira muri iyi ntambara!

Ebrahim Rais; Perezida wa Iran, yatangaje ko ibitero by'ingabo za Israel byarenze umurongo utukura, bigatuma bose bahaguruka.

Mu butumwa yanyijije ku rubuga rwa X [ rwahoze aribTwitter] kur'iki cyumweru, Perezida Raisi yanavuze ko "Washington idusaba kudakora ikintu na kimwe, ariko ikomeza guha Israel imfashanyo z'ubwoko bwose."

"Amerika yoherereje ubutumwa imtwe yishyize hamwe mu kwirwaniriira [ Axis of Resistance] ariko yahawe igisubizo gitokoyr ku rubuga rw'intambara."

Imitwe ihuriye muri Axe de la Résistance/Axis of Resistance ni imitwe yitwara gisilikari yo burasirazuba bwo hagati isanzwe iterwa ingunga na Iran, ndetse Hamas ni umwe muri yo.

Ku rundi ruhande, abategetsi ba Amerika baburiye Iran kutibesha ngo yivange mu ntambara ya Israel na Hamas mu gihe bashaka uko iyi ntambara itakwirakwira akarere kose.

Nubwo bimeze bityo ariko, umutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban, nawe uterwa inkunga na Iran, umaze iminsi uhanganyr n'ingabo za Israel , aho wageragezaga gutera ibisasu muri Israel kuva intambara y'iki gihugu na Hamas itangiye, ku ya 7 Ukwakira (10).

Indege z'intambara za Israel zarashe ibirjndiro 450 bya Hamas.

Igisirikari cya Israel (IDF) kivuga ko ku wa gatandatu, indege z’intambara zacyo zarashe  mu birindiro birenga 450 bya gisilikare by'umutwe w’iterabwoba Hamas uyoboye  muri Gaza.

Ahagabwe ibyo bitero harimo ibiro bikuru bya gisilikari, ibigo bya maneko n 'ibindi birindiro birasirirwaho imbunda za muzinga bisenya imodoka z'intambara.

IDF ivuga ko ibyo byanagizweho uruhare n'ingabo zirwanira ku butaka zamaze kwinjira muri Gaza.

Iyi si intambara yatangijwe na Israel-umuvugizi wa leta

Eylon Levy; umuvugizi wa leta ya Israel yashimangiye  ko igihugu gitewe impungenge n'abantubafashwe bugwate n'abarwanyi ba Hamas, mu byumweru bitatu bishize.

Yabwiye BBC ko igitero cya Hammas cyo ku wa 7 Ukwakira (10) ari kimwe mu bwicanyi butangaje cyane mu mateka y'ikiremwamuntu, ndetse ko Israel yiyemeje ko ibi bitazongera kubaho ukundi.

Levy, ati: “Iyi si intambara yatangijwe na Israel. Iyi si intambara yari initeze. Ni intambara Hamas yatangije yongera iradutangariza”.

Yongeye gushimangira ibyo kuranduka umutwe wa Hamas, asaba abasivile bo muri Gaza kwitandukanya.

Ibi bikomeje kuba mugihe itumannaho ryo muri Gaza ryari rimaze iminsi ibiri ridakora ndetse n'ihuzanzira rya Internet.

Icyakora, iri tumanaho ryari ryahagaze ku mugoroba wo ku wa gatanu, ubu ryasubiye ku murongo nyuma y'amasaha isi itamenya ibibera muri Gaza. Nimugihe Israel yari yatangije intambwe ya kabiri muri iyi ntambara ndende kandi igoye, ihanganyemo na Hamas.

Ku wa gagatandatuMark Regev, umujyanama mu biro bya minisitiri w'intebe, yabwiye BBC ko ibyabaye ari ibisanzwe. Ati: "byari ibisanzwe guusa itumanaho ry'umwanzi."

Icyakora yahakanyeko Israel yaba ari inyuma yiruo cika, at:"ibyo ntabyo navuze. Navuze gusa ko ari ibisanzwe ku bisirikari byo mu bihugu by'Iburenggerazuba", bizwiho kuba byagora gutyo.