Umufasha wa Perezida w'Uburundi yahawe ishimwe n'Umuryango w'abibumbye.
Angeline Ndayishimiye; Umufasha w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yahawe agashimwe n’umuryango w’abibumbye [ ONU, Prix des Nations Unies pour la population/UN Population Award] k’umwaka w’ 2023 ko kumushimira kubera ibikorwa akora biciye mu muryango yashinze yise Fondation Bonne Action-Mugiraneza.

Amaze guhabwa ako gashimwe i New York muri ONU kuwa gatatu, Angeline Ndayishimiye yavuze ko “Si ukuntera iteka gusa, ariko ni ukuntera intege zo gukomeza ibikorwa nkorera abaturage b’Uburundi cyane cyane abagore, urubyiruko n’abatishoboye.”
Ubusanzwe aka gashimwe gatangwa kuva mu 1981 mu ntumbero yo guha agaciro abagize uruhare rudasanzwe mu gushaka umuti w’ibibazo nyamukuru bihanze abaturage hamwe no mu bikorwa by’iterambere.
Madam Ndayishimiye Angelique yavuze ko mu bikorwa nyamukuru akora harimo guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana, guteza imbere ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima bwiza burimo ubw’urubyiruko, kurwanya indwara yo kujojoba ndetse no guha urubyiruko n’abagore ubushobozi bwo kubasha kwibeshaho.
Mu ijambo rye, Madam Ndayishimiye wari waherekejwe n’abana be, yagize ati: “Rero nishimiye kwumva ko ibikorwa byanjye byashoboye kumenyekana hanze y’igihugu cyanjye bigashobora gufasha kwubaka isi nziza”.
Angeline Ndayishimiye yashinze ikigo Fondation Bonne Action-Mugiraneza mu mwaka w’ 2019 mu rwego rwo gufasha ab’amikoro make, guteza imbere ubuzima bw’abantu ndetse no kwigisha abana b’igihugu.
Perezida Ndayishimiye yashimiye umufasha we, aho yifashishije urubuiga rwa Twiter, yagize ati: “Murakaramba!”
Aka gashimwe yagahawe nyuma y’umunsi umwe hijishijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu kw’isi, aho buri mwaka biga ku bibazo byibasiye abatuye isi ndetse n’akamaro ko gushakira umuti ibibazo bibahanze mu iterambere rirambye.
Ibyo bibazo birimo iby’ubwiyobgere bw’abatuye isi ndetse n’ingaruka zabyo, ari nacyo cyugarije byinshi mu bihugu bigize umugabane wa Africa ndetse n’Uburundi burimo, cyane ko imibare igaragaza ko butuwe n’abaturage miliyoni 13.2 ku buso bwa metero kare 27 834.
Ubwiyongere bw’abantu , aho usanga igice kinini cyabo gitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bukorerwa ku buso buto ndetse n’imiryango myinshi ntibone umusaruro uhagije.
Jean-Bosco Ndayishimiye ayoboye Population Media Centre yabwiye BBC ko “Ibyo kurya birabura, bikagira ingaruka mbi cyane ku buzima bw’abana, ugasanga barwaye bwaki, bakagwingira, ntibakure neza, no mu mutwe bigira ingaruka ku bijyanye n’ikanguka ry’ubwonko [QI] aho usanga riri hasi cyane.”
Umuvuduko wo kwiyongera kw’abarundi biri mu byatumye igihugu kiguma mu bukene kuko kidashobora kubona umusararo uhagije, nk’uko impuguke zibivuga.