Israel-Palestine: Umunyamabanga mukuru wa ONU yasabwe kwegura.
Gilad Erdan; uhagarariye Israel mu muryango w'abibumbye, yasabye umunyamabanga mukuru wa ONU kwegura mu nshingano ze. Nimugihe hari abandi bayobozi bakomeye bo ku mugabane w'Uburayi batangaje ko bamutereye icyizere. Ni nyuma y'aho Antonio Guterres atangarije ko igitero cya Hamas muri Israel cyahitanye abantu 1400 kitari gitunguranye.

Aya magambo Antonio Guterres yayatangaje ku wa kabiri, mu nama y'akanama gashinzwe umutekano ka ONU i New York, ubwo kaganiraga ku ntambara hagati ya Israel n'umutwe wa Hamas w'abanyapalestine uyobora akarere ka Gaza.
Icyo gihe, umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yavuze ko igitero cya Hamas cyo ku wa 07 Ukwakira (10) kitaje gitunguranye. Aha, yashakaga kuvuga imyaka 56 ishize Israel yigaruriye ubutaka bw’Abanya-Palestina.
Iyi mvugo yababaje benshi barimo n'inshuti za Israel, ndetse bamwe bavuga ko batagifitiye icyizere Antonio Guterres nk'umunyamabanga mukuru wa ONU.
Eli Cohen; Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Israel, yasubije amagambo ye n'uburakari, avuga ko nta mpamvu yasobanura ubwicanyi nk'ubwo [ bwakozwe na Hamas].
Yahise abaza Antonio Guterres ati: "Wowe uba ku yihe si?”.
Yongeyeho ko yari guhagarika kutabonana na Guterres.
Gilad Erdan; uhagarariye Israel muri ONU yasabye Guterres kwegura ku nshingano nk'umunyamabanga mukuru, avuga ko adakwiriye kuyobora ONU.
Nimugihe, BBC na RFI bigaragaza ko Benjamin Netanyahu; Minisitiri w'intebe wa Israel yanze kuvugana na Guterres kuri telefoni .
Kuva ku ya 7 Ukwakira (10) 2023, Guterres yasabye kuvugana na Netanyahu inshuro zirenga ebyiri, ariko yanze kumuvugisha, nk'uko byatangajwe na Gilad.
Anavuga ko imvugo ya Guterres itavugiwe ubusa ndetse no kuba Guterres ubwe atarajya muri Israel kuva intambara itangiye.
Erdan yavuze kandi ko amashami ya ONU yatumye haba ishusho itari yo y’ibiri kubera ku rugamba rw'intambara muri Gaza, nubwo ababtu bazi neza ko ako karere kayobowe n'umutwe wa Hamas.
Yavuze ko ikigiye gukurikiraho ubu ari uko Israel yirukana abategetsi ba ONU berekana iyo shusho itsri yo, ndetse ko igihe kigeze ngo igihugu cye gihe isomo uyu muryango w'abibumbye.
Ibihugu by'Iburayi byamaganye ibyavuze na Guterres.
Rishi Sunak; Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, yamaganye ibyavuzwe n'umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres.
Avuga ko bitumvikana ibisobanuro ry'ibyo yavuze.
'Ati: "Turashimangira ko hataba kandi hadashobora kuba icyasobanura igitero bunyamaswa cy’iterabwoba cya Hamas cyavuye ku rwango no ku mirongo ngenderwaho y'uwo mutwe."
Nimugihe Umuvugizi wa leta y’Ubudage yavuze ko gishingiye ku magambo Guterres yavuze, nta cyizere igihugu cye kikimufitiye.
Yad Vashem, ukuriye ikigocoyo kwibuka Holocaust [Itsembabwoko ry’Abayahudi] gikorera i Jerusalem, nawe yanenze amagambo ya Guterres.
Yatangaje ko "Iyicwa ry’Abayahudi ku wa 7 Ukwakira (10) yari jenocide mu ntumbero n’ubunyamaswa. Kimwe mu gituma idasa na Holocaust ni uko ubu Abayahudi bafite igihugu n’igisilikari. Ntitukiri abantu badashora kwirwanaho bari mu biganza by’abandi''.
Yongeyekonko ''Ibyabaye ni nko guha ikizamini abategeka isi bahora basura ikigo cyo kwibuka cya Yad Vashem bakagenda bemeye ngo ''Ntibikabe kandi'' amagambo agendana no kubuza ko hakwongera kuba Holocaust [itsembabwoko].
''Abashaka kubimenya, bashaka icyatuma byumvikan, ntibamagane nta guca hirya no hino ababikoze. Kandi ntibasabe ko abagizwe imbohe barekurwa nta gusabwe: baba batsinzwe icyo kizamini."
Avuga ko na Guterres nk'umunyamabanga mukuru, yatsinzwe icyo kizamini.
Gusa Antonio Guterres ntacyo aratangaza mu buryo bweruye ariko yifashishije urubuga twa X [ rwahoze ruzwi nka Twitter], yagarutse kuri bimwe mu byatangajwe.
Yavuze ko "Ibibabaje abanya-palestine ntibishobora gusobanura ibitero biteye ubwoba bya Hamas. Ibyo bitero ntibishobora gusobanura igihano rusange ku banya-palestine bose."