Uzagira uruhare mu gushyingirwa k’umwana azafungwa imyaka 15 n'amande ya 4,000$
Leta ya Sierra Leone yashyizeho itegeko rishya ribuza ishyingirwa ry'abana, aho umuntu wese uzajya ugira uruhare mu gushyingirwa k’umwana ufite munsi y’imyaka 18 azajya akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ndetse acibwe amande angana n’ibihumbi bine by’amadolari y’Amerika [ 4,000 $] ni ukuvuga angana na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Khadijatu Barrie ni umunyeshuri muri kaminuza wiga ibijyanye n'uburinganire, afite umuvandimwe we washyingiwe afite imyaka 14. Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko yakiriye neza iryo tegeko, ariko ko yifuza ko ryari kuba ryaraje mbere rikarengera murumuna we.
Yagize ati: "Nifuza rwose ko ryari kuba ryarabayeho mbere. Nibura nari kuba nararengeye murumuna wanjye n'inshuti zanjye n'abandi baturanyi."
Ubusanzwe muri Sierra Leone usanga sosiyete iha umugabo ijambo cyane, ndetse ni ibintu bisanzwe kubona se w'umukobwa amushyingira ku gahato.
Barrie avuga ko na we byari bigiye kumubaho afite imyaka 10, ariko yarabyanze arahunga ava mu rugo rw'iwabo, nyuma yuko se avuze ko atakimufata nk'umwana we.
Agaruka ku nkuru ye, avuga ko yagize amahirwe yo kubona abarimu bamurihira amafaranga y'ishuri, ndetse n'umukozi wo mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) wamufashije ku bijyanye n'icumbi.
Ubu Barrie afite imyaka 26. Avuga ko bigoye ku baba mu cyaro kudakurikiza uwo mugenzo, kuko buri gace bizasaba ko gahabwa amakuru kuri iri tegeko rishya kugira ngo ritange umusaruro.
Ati: "Niba buri wese asobanukiwe igihari kigutegereje mu gihe ubikoze, nzi neza ko iki gihugu kizaba cyiza kurushaho."
Imibare ya Minisiteri y'ubuzima ya Sierra Leone igaragaza ko kimwe cya gatatu (1/3) cy'abakobwa bashyingirwa mbere yuko buzuza imyaka 18, bigatuma habaho umubare uri hejuru mu gihugu w'abagore bapfa babyara netse uri mu mibare iri hejuru cyane ku isi.
Itegeko ryashyizweho riteganya ko abashobora guhanwa barimo umukwe, ababyeyi cyangwa abarezi b'umugeni w'umwana, ndetse n'abitabira ubwo bukwe.
Fatima Bio, ufata iya mbere mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva umugabo we yaba perezida mu myaka itandatu ishize, yashatse ko uwo mushinga w'itegeko ushyirwaho umukono mu birori bikomeye.
Kuva abadepite bakwemeza uwo mushinga w'itegeko mu byumweru bishize, ntabwo byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byaho.
Gusa muri ibyo birori, Perezida Bio yavuze ko umwete no kwiyemeza kwe ko kongerera ubushobozi abagore n'abakobwa bishinze imizi ikomeye mu rugendo rw'ubuzima bwe.
Perezida Bio, w'imyaka 60, avuga ko yarezwe na nyina nyuma yo kubura se akiri muto, ndetse yafashijwe na mushiki we wamufashije uko ashoboye kose mu gukurikira inzozi we.
Yagarutse kandi ku kwiyemeza kw'umugore we mu guharanira uburenganzira bw'abagorendetse avuga ko ku bufatanye, Sierra Leone ia ku bagore.
Impirimbanyi ziharanira uburenganzira zakiriye neza iri tegeko, zivuga ko ari intambwe ikomeye itewe.
Ibi kandi byashimangiwe n’ibiro by'Amerika bishinzwe Afurika, aho byifashishije urubuga rwa X [rwahoze ari twitter], byavuze ko ari intambwe ikomeye , bitari mu kurinda abagore gusa, ahubwo no guteza imbere kurinda bikomeye uburenganzira bwa muntu.