Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa ku cyaha cyo guhunga umwanzi, M23

Abasirikare 25 ba FARDC harimo ba kapiteni babiri [ bafite inyenyeri ebyiri] baraye bakatiwe urwo gupfa kubera guhunga umwanzi mu gihe cy’intambara hagati y’igisirikari cya FARDC n’inyeshyamba za M23, nk’uko byatangajwe n’ababunganira.

Jul 4, 2024 - 12:56
 0
Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa ku cyaha cyo guhunga umwanzi, M23

Abagejejwe imbere y’urukiko rwa gisilikari rwa Butembo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bari 31, harimo abasirikari 27 n’abasivili bane, aba akaba ari abagore ba bane muri aba basirikari ariko bo bagizwe abere. 

Jules Muvweko, umwe mu banyamategeko, yabwiye AFP ko aba basirikari bashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo guhunga umwanzi, guta intwaro, kutubahiriza amategeko no kwiba. Gusa yavuzeko bazajuririra uru rubanza.

Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yasatiriye ingabo za RD Congo maze yigarurira imijyi itandukanye irimo Kanyabayonga ifatwa  nk’inzira igana mu bindi bice bikomeye bya Butembo na Beni muri teritwari ya Lubero.

Kuva M23 yongeye gutangiza intambara mu mpera za 2021, imaze kwigarurira uturere twinshi tuzungurutse umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, muri za teritwari ya Rutshuru na Masisi, ubu ukaba waguye akarere, aho ugeze muri teritwari ya Lubero.

Leta ya DR Congo ishinja Urwanda ko ari rwo rufasha M23 mu kuyiha ubushobozi n’abarwanyi, ibyo Leta ya Kigali yakomeje guhakanandetse ikabyamaganira kure.

Ku rundi ruhande, Kigali nayo ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo Kinshasa ivuga ko ari urwitwazo kugira ngo ikomeze guteza umutekano muke muri RD Congo.

Kugeza ubu, gutanga agahenge k’amahoro bigizwemo uruhare n’iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi, ntibiragerwaho.

Gusa ku wa kane w’icyumweru gishize, Rerezida Joao Lourenco wa Angola yatangaje ko hari ibiganiro bikomeje gutegurwa kugira ngo Perezida Kagame w'u Rwanda na Felix Tshisekedi wa RD Congo bahurire mu biganiro bigamije gushakira amahoro akarere.

Nimugihe, aka karere k’Iburasirazuba bwa DR Congo kuzuye amabuye y’agaciro atandukanye, ndetse gakambitsemo imitwe y’inyeshyamba isaga 100, impamvu ikomeye ituma kagiye kumara imyaka hafi 30 mu ntambara.

Kugeza ubu, umutwe wa M23 washinzwe mu 2012 ariko usigaye ukorana n’ihuriro AFC, niwo ufite ubukana gusumba indi mitwe , nyuma yo gusubukura intambara mu mpera za 2021.