Amajyaruguru: Abayobozi 10 barimo 4 b’uturere nka Musanze birukanwe kubera kutuzuza inshingano zabo.
Itangazo rya minisitiri w’intebe ryo kuwa 8 Kanama (08) 2023, rivuga ko nyuma y’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, abayobozi 10 barimo 4 b’uturere bakuwe mu nshingano zabo.

Izo nshingano zirimo cyane izo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Iri tangazo kandi risohotse nyuma y’ibiganiro bitandukanye bimaze iminsi bibera mu bice by’amajyaruguru byahuje abaturage b’ubuyobozi bukuru bwa guverinoma, basuzumira hamwe icyari cyo cyose cyasenya ubumwe bw’anyanyarwanda.
Muri ibyo biganiro, Umuturage umwe, yagize ati:“ibi byatangiye kugenda bivugwa mu binyamakuru, batangira kuvuga bati ‘Kidaho’ ndetse noneho uyu munsi cyangwa nk’ejo batangiye no kumva ngo itsinda ry’abakono. Ikintu narinshingiyeho cyangwa biriya byabereye mu Kinigi ngakomeza no kuri ibyo biri kuvugwa, ni uko ndi kuvuga nti abantu batabirebye neza ngo babicengeremo bishobora guca intege….”
Wellars Gasamagera; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yibukije ko ibintu byo kwironda no kwicamo ibice bidakwiye namba kuko bitubaka.
Avuga ko igihugu kiyobowe neza cyitakwemera ko abantu bamwe bishira ku ruhande bitewe n’icyo bahuriyeho.
Yagize ati: “ikibazo biriya si uko byabaye cyangwa ngo abantu babyitabire, ikibazo ni ikiri inyuma yabyo. Ese biriya bintu birubatse? Kugira gutya ukironda, ukamenya mwene wanyu mufite icyo muhuriyeho. Igihugu kiyobowe ntabwo cyakwemera kwishyira ku ruhande kw’abantu bamwe kuko wenda bifite cyangwa ubundi buryo bo babibonamo, mugihe abandi bose bari aho babarirwa.”
“Icyo gihe ngira ngo n’ikibazo kirimo nkuko natwe twanabirebereye nibura ntitunakore n’icyo dukora ngo tuvuge ngo ariko biriya bintu twirirwa tubirebera.”
Ibi byose bibaye nyuma y’igikorwa cyo kwimika uwiswe umutware w’abakono cyabereye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ndetse itsinda ry’abiyise abanyabukonya bo mu karere ka Gakenke, mugihe hari n’iry’abanyakidaho nabo bo mu karere ka Burera.
Ibi byatumye MUSHAIJA Goffrey; wari umunyamabanya nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru iherereyemo utu turere dutatu tugarukwaho akurwa mu nshingano ze, asimbuzwa by’agateganyo NZABONIMPA Emmanuel, wari umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi.
RAMULI Janvier wayoboraga akarere ka Musanze nawe yasimbujwe BIZIMANA Hamiss nk’umuyobozi w’agateganyo, mugihe KAMANZI Axelle; wari umuyobozi w’akarere wungirje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yakuwe mu nshingano ze.
Aba biyongeraho kandi TWAGIRIMANA Innocent; wari umunyamabanya nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, ndetse na MUSABYIMANA Francois; wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.
Muri Gakenke hirukanwe abayobozi bane!
Iri tangazo kandi ryasohowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu izina rya Perezida wa Repubulika, PauL KAGAME, rivuga ko rikuye mu nshingano NIZEYIMANA Jean Marie Vianney; wari umuyobozi w’aka karere, asimbuzwa by’agateganyo NIYONSENGA Aime Francois.
Abandi birukanwe barimo NSANZABANDI Rushemeza Charles; wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange, KALISA Ngirumpatse Justin; wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi ndetse na MUSEVENI Songa Rusakuza; wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.
Hirukanywe kandi n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Madam Uwanyiringira Marie Chantal, wasimbujwe Nshimiyimana Jean Baptiste nk’umuyobozi w’aka karere mu buryo bw’agateganyo.
Ramuli Janvier wari umuyobozi w'Akarere ka Musanze.
Axelle Kamanzi wari umuyobozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereyo myiza y'abaturage.
Uwanyiringira Marie Chantal wari mayor w'akarere ka Burera.