CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi, nyuma yo gukurwa mu nshingano ze.
Cg (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi nyuma y'igihe akorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi nyuma y'uko ahagaritswe ku mirimo.
Hari hashize amasaha make, ibiro bya Minisitiri w'intebe bitangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Paul Kagame yakuye mu nshingano CG (Rtd) Gasana Emmanuel ku mwanya wa Guverineri w'intara y'Iburasirazuba bitewe nibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Ibi bivuze ko CG (Rtd) Gasana akurikiranyweho gukoresha mu nyungu ze bwite kuba yari umuyobozi w'intara y'iburasirazuba, ariko RIB ntiyeruye ngo igaragaze impamvu nyirizina.
Icyakora nubwo yatawe muri yombi nyuma yo kumara igihe akorwaho iperereza, amakuru dukesha igitangazamakuru cya leta [RBA] avuga ko Dr. MURANGIRA B.Thierry; umuvugizi wa RIB, yatangaje ko iperereza rigikomeje, ndetse andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.
Ubusanzwe CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe (03) 2021. Yashizwe muri uyu mwanya nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Icyo gihe nabwo kandi byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho, ariko ntihigezwe hatangazwa niba yarigeze atabwa muri yombi.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu mwaka w' 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.
Muri Nzeri (09) uyu mwaka, nibwo CG (Rtd) Gasana na bagenzi be bo muri Polisi y'u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.