Korea ya Ruguru yirukanye umusilikari w'Amerika wahahungiye!

Korea ya Ruguru yirukanye umusirikare w'umunyamerika wari warahahungiye, ahita ajya mu gihugu cye.
Ikigo cya Leta cya Korea ya Ruguru, KCNA, kur'uyu wa gatatu, ku ya 27 Nzeri (09) 2023, iki gihugu cyirukanye ku butaka bwacyo umusirikari w'umunyamerika witwa Travis King, winjiye ku butaka bwayo mu buryo butemewe n'amategeko muri Nyakanga (07) ishize.
Urwego rubifitiye ububasha rwa DPRK (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Korea) ruvuga ko rwafashe iki cyemezo cyo kwirukana Travis King, nyuma yo gukora iperereza ryimbitse.
Uyu musirikare w’umunyamerika wahungiye muri Korea ya Ruguru muri Nyakanga (07) nyuma y'amezi abiri ari muri gereza ya Korea ya Ruguru.
Muri Kanama (08), KCNA yemeza ko uyu musirikare yafunzwe na Korea ya Ruguru.
Gusa mbere yo guhunga, uyu musirikari w'Amerika yagombaga kuva muri gereza yo muri Korea y'Epfo agahita yoherezwa mu gihugu cye.
Ariko yahise yambuka mu buryo bunyuranyije n'Amategeko ahungira muri Korea ya Ruguru ku ya 18 Nyakanga (07) uyu mwaka, nyuma yo kwivanga n'itsinda rya ba mukerarugendo bari bagiye gusura akace katabamo abasilikari gatandukanya Korea zombi.
King:Umusirikare wo mu cyiciro cya kabiri, yavuye muri gereza yo muri Korea y'Epfo nyuma yo gutongana mu kabari no guhangana n'abapolisi.
Byari byitezwe ko azasubira muri Amerika kugira ngo ahanwe kubera imyitwarire mibi, aho CNN yatangaje ko yahise yerekeza nyuma yo kwirukanwa muri Korea ya Ruguru.