(Rtd) Gen James Kabarebe yahawe inshingano nshya, Francis Gatare asubira muri RDB.

(Rtd) Gen. James Kabarebe yahawe inshingano nshya muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga, aho yasimbuyemo Prof. Nshuti Manasseh yagizwe umujyanama mukuru mu biro bya Perezida ushinzwe imirimo yihariye. Aba ni bamwe mu bahawe inshingano nshya, mugihe Claire Akamanzi yasimbuye uwo yari yarasimbuye ku buyobozi bukuru bwa RDB.

Sep 27, 2023 - 22:02
Oct 5, 2023 - 18:10
 2
(Rtd) Gen James Kabarebe yahawe inshingano nshya, Francis Gatare asubira muri RDB.

Itangazo ryashizwe ahagaragara ku mugoroba wo kur'uyu wa gatatu, ku ya 27 Nzeri (09) 2023, rivuga ko hakurikijwe ibiteganwa n'amategeko Perezida wa Repubulika ashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo (Rtd ) Gen James Kabarebe wari umunyanama wa Perezida mu bijyanye n'umutekano, mbere yuko asezererwa mu ngabo akajya mu kiruhuko cy'izabukuru.

(Rtd) Gen Kabarebe yagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga ushinzwe ubutwererane mu karere. Uyu mwanya awusimbuyeho Prof Nshuti Manasseh, nawe wahawe inshingano nshya muri Perezidanse, aho yagizwe umujyanama mukuru mu biro bya Perezida ushinzwe imirimo yihariye.

Uretse aba bayobozi bakuru, Francis Gatare wahoze mu bijyanye n'umutungo kamere, yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere. Francis Gatare asimbuye Akamanzi Claire nawe wari waramusimbuye kur'uyu mwanya muri 2017.

Abandi bayobozi bashyizwe mu mirimo

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire cyahawe umuyobozi mukuru mushya, ariwe Alphonse Rukaburandekwe. 

Dr. Umurisa Yvonne yagizwe umunyamabanga uhoraho mu biro bya Minisitiri w'intebe ndetse Mr. Bonny Musefano agirwa umujyanama wa mbere muri Ambassade y'u Rwanda I Tokyo.