Ibibanza birenga 300 000 byanditswe nyuma yo gukuraho ikiguzi cya serivise yo kwandisha

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA),bwatangaje ko abaturage batashoboye kubona uko ibibanza byabo byandikwa muri sisitemu yo y’ubutaka kubera ikiguzi cy’amafaranga, bahawe serivisi ku buntu nyuma yuko guverinoma ikuyeho icyo kiguzi.

May 9, 2024 - 21:56
 0
Ibibanza birenga 300 000 byanditswe nyuma yo gukuraho ikiguzi cya serivise yo kwandisha

Ibi byatangajwe na Grace Nishimwe; umuyobozi mukuru w’iki kigo, ubwo yitabaga Komite ishinzwe imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) ku ya 7 Gicurasi (05) kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023.

Yavuze ko ibyo byabayeho ahanini kuva mu Kuboza (12) 2023 nyuma yuko guverinoma ikuyeho amafaranga yo guhererekanya ubutaka hagati ya nyir'ubutaka wagurishije ikibanza gifite agaciro ka miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda, ndetse no guhererekanya ikibanza icyo ari cyo cyose hatitawe ku gaciro iyo habaye impano. cyangwa izungura.

Gukuraho amafaranga yishyurwaga izi serivise nyuma y’impungenge z’abaturage bagaragajwe ku giciro cy’amafaranga 30.000 yishyurwaga igihe hagiye guhererekanya ubutaka, hatitawe ku gaciro, ingano, ndetse n’aho ikibanza giherereye. Nyuma abadepite basabye ko iki kiguzi cy’amafaranga cyasuzumwa.

Nishimwe yagize ati: “Hariho abaturage batigeze biyandikisha ku butaka bwabo kuko binubira ko amafaranga yatangwaga muri serivisi yari menshi kuri bo. Amafaranga amaze gukurwaho, twakoze ubukangurambaga kandi biyandikisha ku butaka 324.000 mu turere twose, hagati y'Ukuboza (12) 2023 n'ubu”.

Ku bijyanye no kwandikisha no kwimura ubutaka ku buntu, yavuze ko bivuze byinshi kuko nyuma y'impinduka, abashaka serivisi z'ubutaka biyongereyeho cyane.

Agaruka ku bibanza byo mu cyaro bifite agaciro gato cyane, yagize ati: "Hariho abantu benshi bahoze bagura ubutaka ariko ntibakomeze kubwiyandikishaho nka ba nyir'ubwite kuko amafaranga guhererekanya ubutaka yari menshi kuri bo."

Yongeraho ko “Ubu, umuntu ugura ubutaka arabwandikisha mu buryo butaziguye kuko nta giciro cyishyurwa.”

Ati: "Ibi birinda umutekano w'ubutaka ku baturage, kandi bidushoboza kugira amakuru nyayo mu gitabo cy’ubutaka".

Nishimwe agaragaza ko nk'urugero, umuntu wari ufite uburenganzira ku butaka mu gihe cy’imyaka itatu,kandi bwari bwanditswe mu mazina y’uwagurishije, Nyirabwo aba adafite garanti kuribwo.

Ati: "kandi ntitwari tuzi nyir'ubutaka nyawe."

Hagati aho, ku bijyanye no guhererekanya ubutaka, kugurisha, itegeko ryo muri Nzeri (09) 2023, rigena inkomoko y’umutungo … riteganyako mugihe ikibanza kiguzwe ku giciro kitarenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kidasoreshwa.

Naho igihe cyaguzwe amafaranga arenga miliyoni 5, yishyura umusoro uhwanye na 2 ku ijana by'agaciro kayo, niba ugurisha ari umusoreshwa wanditswe ku musoro ku nyungu; na 2,5 ku ijana, igihe ugurisha atanditswe ku musoro ku nyungu.

@newtimes