Urukiko mpanabyaha ryashyizeho impapuro zita muri yombi abategetsi ba Israel na Hamas

Karin Khan, umucamanza mukuru w'urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) yasabye guhabwa impapuro zo guta muri yombi minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n'umuyobozi w'umutwe wa Hamas yo muri Gaza, Yahya Sinwar, ku byaha byo mu ntambara.
Karin Khan yavuze ko hari impamvu zumvikana zo kwemera ko abo bategetsi bombi bafite icyo babazwa mu byaha byo mu ntambara n'ibyaha byakorewe ikiremwamuntu kuva ku wa 7 Ukwakira (10) 2023.
Yasabye kandi ko minisitiri w' ingabo muri Israel, Yoav Gallant, hamwe n'abayobozi babiri bakuru muri Hamas; ukuriye politike poritike, Ismail Haniyeh na Mohammed Deif; ukuriye igisilikari nabo batabwa muri yombi.
CPI, ikorera i La Haye (Hague) mu Buhorandi, yari imaze igihe ikora iperereza ku bikorwa bya Israel mu ntara yigaruriye ndetse n'ibikorwa bya Hamas.
Netanyahu aherutse gutangaza ko abategetsi bakuru b'icyo gohugu bajya ku rutonde rw'abashakishwa na ICC ari akumiro mu buryo bw'imbonerarimwe.
Benny Gantz ushinzwe ibikorwa bya gisiliakri muri Israel, akaba na mukeba wa Netanyahu yamaganye ibyatangajwe n'umucamanza wa ICC.
Yifashishije urukuta rwe rwa X [ yahoze ari twitter], yagize ati:" kugereranya abategetsi b’igihugu kigendera kuri demokarasi bafite ishaka ryo kurwanya iterabwoba ritagira izina n’abategetsi b’umutwe w'inyeshyamba ni ugucurika ubutabera kandi ni ukunanirwa mu buryo bweruye gukora ibikwiriye."
Kugeza ubu, abacamanza b'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC/ CPI, bazafata umwanzuro, bibaza niba ibyemezo bihari bihagije kugira ngo batange impapuro zita muri yombi aba bategetsi b'impande zombi.
Gusa igihe bisabye umucamanza mukuru ngo asabe izo mpapuro ndetse n'igihe bisaba kugira ngo abacamanza babifateho umwanzuro, ntibikunda kungana.
Ibyaha aba bategetsi bakurikiranwaho ni ibyatangiye kuva umutwe wa Hamas wagaba ibitero bidasanzwe mu majyepfo ya Israel ku ya 7 Ukwakira (20) 2023, bigahitana abasanga 1200, abandi basaga 240 bagashimutwa. Ndetse nibyo kugeza ubu mu ntambara yo kurandura uyu mutwe yatangijwe na Israel, imaze kugwamo ababarirwa mu bihumbi.mirongo biganjemo abagore n'abana.