Ese amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi yaba agiye kwigishwa mu mashuli yisumbuye y'uburezi bwibanze?

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko igiye kuganira na guverinoma y’u Rwanda uburyo amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi yakwgishwa mu mashuli yisumbuye y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.

Feb 3, 2024 - 01:26
Feb 3, 2024 - 11:45
 0
Ese amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi yaba agiye kwigishwa mu mashuli yisumbuye y'uburezi bwibanze?

Ibi byagarutsweho nyuma y’ubusabe bw’umwe mu badepite bagize komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, mu inteko ishingamatekego, ubwo baganiraga n’Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Hon IZABILIZA Marie Mediatrice, yavuze ko mu mashuli yisumbuye y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aba muri buri karere hakwiye kurebwa uko yashyirwamo amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi kuko byatanga umusaruro.

Ati: “Icyerekeranye no kwigana na MINEDUC uburyo hakwiye kongerwa amashami cyangwa se muri izi GS [groupe scolaire] dufite za 12 [basic education] hakwiriye kongerwamo amashuli yigisha ubuhinzi n’ubworozi, kuko dufite abana benshi bataha buri munsi mu ngo, nkumva niba muri buri karere tugize nk’ibigo [GS] nk’eshanu zigisha ubuhinzi n’ubworozi, biratworohera cyane gukora ubukangurambaga, kwigisha abaturage kuko umwana arataha ibyo yize arahita akora platique iwabo. Ibyo rero nkumva mu bukangurambaga, mu kwigisha abaturage byarushaho gutanga umusaruro.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko minisiteri ayoboye yigeze kugira iki gitekerezo, ariko bagiye kukiganiraho n’abagize guverinoma.

Ati: “gukorana na MINEDUC, Iki gitekerezo ni cyiza nanjye ndagishigikiye, twigeze no gushaka kubikoraho, uko twagarura aba bantu nkuko twagaruye aba Nurse muri secondaire, tugarure abantu bize ubuhinzi. Ukuntu baje kuzimira tubakeneye…niyo mpamvu tuvana abantu mu nzira ngo tubigishe uko batera ibirayi cyangwa ibigori ugasanga bateye babivangavanze, ariko abo bantu numva hari icyo byafasha. Ndumva twazakiganiraho nabo dukorana muri guverinoma, iki gitekerezo ni cyiza, ndabashimiye.”

Abaminuza mu buhinzi basabiwe gufashwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo

Depite Iribagiza yanavuze ko ku bufatanye na kaminuza, habaho uburyo bwo gufasha umunyeshuli wiga ubuhinzi n’ubworozi ukora ubushakashatsi ugiye kwandika, gushyira mu bikorwa ubushakashatsi aba yakoze.

Avuga ko benshi bakora ibitabo ku mishinga baba bifuza kuzakomeza gukora, bitari ibyo kwandika bagahabwa impamyabumenyi gusa.

Ati: “nanjye ni igitekerezo kindi ntanga, iyo umunyeshuli atangiye akamara umwaka wa mbere, uwa kabiri atangiye kugira indoto…kuko ntabwo apfa kwiga ngo azabone iriya diplome, cyane cyane bariya baba bari mu buhinzi n’ubworozi, agira indoto zivuga ngo nindangiza nzakora iki ngiki ndetse gihamye. Nuko no mu bushakashatsi akora, akora avuga ngo si ukugira ngo ndangize iyi memoire gusa bampe diplome, aba ashaka kugira iyo iyo research ye ayishyire no mu bikorwa.”

“Njyewe rero nkumva natanga igitekerezo cy’uko igihe abanyeshuli batangiye bari muri kaminuza bari mu buhinzi n’ubworozi, hakwiriye kujyaho uburyo bwo kubaherekeza, ba barimu babo babaherekeze, umunyeshuli ufite iyo ndoto ye, uwo mushinga we ashaka kuzashyira mu bikorwa arangije, anigishwe, akorane na MINAGRI uburyo yafashwa uko yawushyira mu bikorwa.”

Ibi byatangajwe kandi mugihe ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’imiyoborere RGB muri 2023, bwerekanye ko urubyiruko rwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku ijanisha rigera kuri 21% gusa.

Nimugihe n’ababikoze ahanini ugasanga nta bumenyi buhagije bafite kuko abenshi batize babikora bitari kinyamwuga, cyangwa se n’ababyiga ntibakurikiranywe ngo bahabwe ubufasa buhagije butuma babyaza umusaruro ibyo bize,  nkuko byashimangiwe na zimwe mu ntumwa za rubanda zigize komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu.