Turkey: kwegura kwa guverineri wa banki nkuru bifitanye isano n’umuryango we
Hafize Gaye Erkan; Guverineri wa Banki Nkuru ya Turkey, yatangaje ko avuye mu nshingano ze kur’uyu mwanya yaramazeho nibura umwaka umwe kubera ibibazo by’urukozasoni byavuzemo n’umuryango we.

Iki cyemezo cy’ubwegure bw’uwari guverineri wa banki nkuru wa Turkey cyatangajwe kuwa gatanu, ku wa 2 Gashyantare, 2024, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Hafize yashinjwe n’ibitangazamakuru byinshi byo muri iki gihugu kuba hari inyungu umuryango we wagize muri Bank nkuru y’igihugu, nk’ikigo ayobora, ariko we akabihakana.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, yasabye Perezida Recep Tayyip Erdogan kumurekurwa, akava mu mirimo ye, avuga ko yakoranye icyubahiro kuva ku munsi ya mbere yinjira muri izo nshingano.
Ubwegure bwe bushingiye ku kuba umuryango we warashizwe mu majwi ku makosa yakoreye mu kiyo yayoboraga.