Israel yahagaritse ibitero byayo muri Gaza mu gihe cy’amasaha ane

Igilikari cya Israel cyatangaje ko cyahagaritse ibitero byacyo muri Gaza mugihe cy’amasaha ane mu bice byo muri Gaza rwagati. Kivuga ko byatewe nuko batangaga inzira zitekanye zo kunyuzamo imfashanyo.

Jan 9, 2024 - 21:49
Jan 9, 2024 - 21:51
 0
Israel yahagaritse ibitero byayo muri Gaza mu gihe cy’amasaha ane

Mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], Avichay Adraee; umuvugizi w’igisilikari, yabwiye itangazamakuru by’abarabu, ko bahagaritse amayeri yabo yose ku rugamba n’ibikorwa bya gisilikari mu buryo bw’abateganyo hagamijwe korohereza ibikorwa by’ubutabazi mu majyepfo ashyira Iburasiraziba bwa Deir el-Balah. Yavuze ko ibi byakozwe kugera ku isaha ya saa munani ku isaha yaho.

Yanavuze ko hafunzwe n’ inzira z’ubutabazi y’umuhanda wa Salah al-Din warugenewe kunyuzwamo imfashanyo ndetse n’abantu bashaka gusohoka Gaza, isimbuzwa umuhanda wa al-Rashid (al-Bahr).

Adraee yanavuze kandi ko inzira nsha z’ubutabazi zizafungurwa ku bantu bava mu majyaruguru bajya mu majyepfo ya Gaza, kuva ku isaha ya 9 kugeza ku isaha ya 16 ku isaha yaho.

Ibi byakozwe mugihe imiryango n'inshuti z'abanya-Israel batwawe bunyago ndetse n'ababuriwe irengero bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana agahenge kose kagamije ubutabazi mu ntambara yo muri Gaza. Bavuga ko ibyo byakorwa  mugihe umutwe wa Hamas warekura abanyaIsrael watwaye nk'imbohe mu gitero cyayo cyo ku ya 7 Ukwakira (10), 2023.

Mu gahenge katanzwe mu Ugushyingo (11) 2023, Hamas yarekuye imbohe z'abana n'abagore, n'abandi banyantege nkeya, baguranywe imfungwa z'abagore n'abana b'abanyapalestine.