Hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo kwishyura ibitaro buzafasha ibifitiwe amadeni

Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo kwishyura ibitaro. Ni uburyo bwitezweho gukemura ikibazo cy'amadeni aberewemo ibitaro n'amavuriro. Ibitaro bya Masaka ni bimwe mu bifite umwenda munini w'abananiwe kubyishyura ikiguzi cya serivise cy'ubuzima cy'abantu barenga miliyoni biganjemo abatishoboye.

Jan 14, 2024 - 08:32
Jan 14, 2024 - 21:37
 1
Hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo kwishyura ibitaro buzafasha ibifitiwe amadeni

Dr.Sabin NSANZIMANA; Minisitiri w'ubuzima, yatangaje ko bimwe mu bibangamiye urwego rw'ubuzima harimo kuba mu turere twose tw'igihugu, ibitaro n'amavuriro yugarijwe n'amadeni afitiwe n'abatishoboye baje kuhivuza.

Gusa yavuze ko ahakunda kugaragara ikibazo cyane ari mu bitaro bya Caraes NDERA byita ku bafite uburwayi bwo mu.mutwe.

Minisitiri w'ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA mu nteko

Ibitaro bya Masaka bifite umwenda w'abantu basaga Miliyoni

Mu kiganiro INGERI yagiranye na Uwimana Liberee; Umuganga akaba n'ushinzwe guhuza ibikorwa mu bitaro bya Masaka,  mu Ugushyingo (11) umwaka ushize w'2023, yavuze ko baganwa n'abarwayi benshi biganjemo abatishoboye, bagera kuri kimwe cy'akane baba badafite ubwishyu bwa serivise z'ubuvuzi bahawe.

Yagize ati: "Hano tuba dufite abarwayi benshi, benshi badafite ubwishingizi, n'abafite ubwishingizi ariko badafite ubushobozi bwo kwishyura rya 10% [kuwokoresha mituweli]. Rero iyo aje turamufasha tukamuvura ariko guhita asohoka nta bwishyu  bafite biragora. Ashakisha amafaranga yo kuzishyura ibitaro. Kuko mugihe twabasohora bose kandi urebye nka 3 bya kane nibyo biba bifite amafaranga yo kwishyura, kimwe cya kane baba baza nta mafaranga yo kwishyura bafite, ari 10 % bya mituweli, ari abaza nta bwinshingizi, hari n'ababa badafite ibyiciro by'ubudehe [ bitagikoreshwa]."

Yifashishije urugero rw'umubyeyi wishyuriwe n'umuryango w'abagiraneza witwa We for them & Music, yagize ati: " nk'umwe mubo twafashije uyu munsi ni umwana w'umukobwa utagira aho yanditse mu irangamimerere! Urumva uwo no gushaka icyiciro cy'ubudehe byari byarananiranye, uwo rero ni umwe mu bafashijwe ugiye gutaha."

" aha ngaha, buri gihe tuba dufite abantu nkabo ngabo. Ntabwo ari umwaka umwe tubagira, iminsi yose tuba tubafite, ubu bamwe tugize amahirwe barasobotse [ abari bishyuriwe] ariko n'ubundi turacyafitemo abandi. Ni ibihoraho."

Nubwo nta ngano y'umwenda mu buryo bw'amafaranga, avuga ko  mu gihe cy'imyaka itanu, kugeza ku ya 12 Ugushyingo (11) 2023, ibitaro bya Masaka byari birimo umwenda w'abantu barenga miliyoni.

Ati: "Iyo abuze ubwishyu rimwe na rimwe turabarekura ariko umwenda usigara ari uw'ibitaro.  Kuko ubu tugiye kureba ahantu Social aba yabyanditse, dufite umwenda urenga miliyoni y'abantu bananiwe kwishyura!  Ni ibirarane by'umwaka umwe, ibiri, itatu... kuko nubwo tubasohora arabikora kuko aba yabyanditse nuko tugasigarana documents zabo. Tugasigara dutegereje ko abagiraneza bazadufasha gucoveringa uwo mwenda, bakawutwishyurira kugira ngo ibikorwa by'ibitaro bikomeze."

Avuga ko ibi biteza ingaruka kuko badashobora gusubiza inyuma umurwayi wese uje agana ibitaro.  Ati:" ubwo mu gihe kiri imbere byazatuma tutabasha no gufasha abandi bazaza batugana! umwenda ni muremure, social ahari yabikwereka."

Iyo babuze ubwishyu baguma mu bitaro

Nyiramana Angelique avuka mu muryango utishoboye ariko afite ubwisungane mu kwivuza. Yageze mu bitaro bya Masaka mu Ugushyingo (11) 2023, avuye i Kabuga, aho yaraje kubyara  yumva ko azabyara neza ariko birangira abwiwe ko agomba kubagwa.

Avuga ko yamaze kubagwa, akandikirwa imiti nuko bamuciye amafaranga [ 29 000 Rfws]  birangira abuze ubwishyu, kugeza bamusezereye atarabona ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cy'ubuvuzi yahawe.

Ati: " Igihe cyarageze bansezereye mbura ubwishyu biba ngombwa ko nguma mo hano. (...) Nyine naraje bankorera serivise bagombaga kunkorera, bansha amafaranga, abuze biba ngombwa ko nguma mo hano."

Abishyuriwe na We For Them & Music hamwe n'umuyobozi wayo Iraguha Ephron [ ibumoso]

Avuga ko nk'umubyeyi wabyaye, ibimutunga yabikuraga ku bagira neza bagemurira abarwayi bari mu bitaro. ati: " bazana ibyo kurya akaba aribyo njya gufata. Baduhaye igitanda, hari ahantu baduhaye tuba nk'abantu babuze ubwishyu."

" nyine baratuvangavanga, haba harimo abarwayi, harimo ababuze ubwishyu. (...) abantu aba ari benshi [ n'abakirwaye] ariko ntabwo wamenya impamvu njyewe bampisemo bakavuga ngo wowe ugomba gufashwa ugataha."

Uwimana Liberee avuga ko nk'ababyeyi babyaye baba bakeneye kwitabwaho, ariko bigorana cyane iyo babuze ubwishyu.

" iyo bamaze gukora ntibabone uburyo bataha urumva harimo ababa barabyaye. Umubyeyi iyo yabyaye aba akeneye kugenda ngo bamwiteho, bamushakire indyo yuzuye, abone n'amashereka. Iyo ari hano rero biba bimugoye kuko ibyinshi byo kwitabwaho ntabyo aba afite."

Umuti ni uburyo bushya bwo kwishyura ibitaro bwitezweho 

Gusa ku ya 10 Mutarama (01) 2024, ubwo minisiteri y'ubuzima yagezaga ibibazo byugarije urwego rw'ubuzima ku bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda, mu gikorwa cyo  gusuzuma raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka w' 2022/2023, yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo kwishyura ibitaro.

Avuga ko aya madeni aterwa no kuba benshi mu bagana ibitaro n'amavuriro baba biganjemo abadafite ubushobozi kandi bakaba bagomba gufashwa bakavurwa.

Gusa igisubizo cy'iki kibazo kigaragara mu bitaro byose n'amavuriro gitegerejwe ku buryo bushya bwo kwishyura bwashyizweho na RSSB.

Minisitiri Dr. Nsanzimana avuga ko ubwo buryo bwitezweho kuzakemura ibibazo by'amadeni afitiwe ibitaro n'amavuriro.

Mugihe byagenda gutyo, bishobora no gutanga umuti w'abahera mu bitaro kuko babuze ubwishyu.