ICJ: Israel yashinje Africa y’Epfo kwerekana uko ibintu bitari muri Gaza

Israel yashinje Afrika y'Epfo kwerekana ibintu uko bitari mu rubanza iregwamo gukora jenoside muri Gaza ruri kubera mu rukiko mpuzamahanga rwa ONU [ ICJ] rw’I La Haye mu Buholandi.

Jan 12, 2024 - 16:45
Jan 12, 2024 - 16:48
 0
ICJ: Israel yashinje Africa y’Epfo kwerekana uko ibintu bitari muri Gaza

Tal Becker; umunyamategeko uhagarariye Israel yabwiye ICJ ko Afrika y'Epfo yavuze uko ibintu bitameze na gato mu ntambara ya Israel na Palestine.

Afrika y'Epfo yemeje ko Israel iri gukora  jenoside ku banye-Palestine mu batuye mu karere ka Gaza. Inasaba ko uru rukiko rutegeka Israel guhagarika ibitero byayo, nubwo amategeko agaragaza ko umwanzuro uzafatwa n’uru rukiko utaba itegeko mu kuwushyira mu bikorwa.

Israel yisobanuye kur’uyu wa gatanu, nyuma y’ibyatangajwe na Africa y’Epfo ku wa kane.

Ihakana ibirego ishinjwa ndetse ikagaragaza ko yashyizeho uburyo bwo kurengera umuturage mu ntambara yayo muri Gaza, ndetse ko umugambi wawo ureba kurandura burundu umutwe wa Hamas, aho kuba abanyepalestine , nk’uko babishinjwa.

Gusa Africa y’Epfo ishinja Israel kugira umugambi wo gusenya akarere ka Gaza kandi ibyo bitekerezo byaturutse ku buyoobozi bukuru bw’iki gihugu. Ari nabyo abahagarariye Africa y’Epfo bahereyeho basaba ko Israel yategekwa guhagarika intambara.

Gusa ibi byatewe utwatsi n’abahagarariye Israel, ubwo bisobanuraga imbere y’ubucamanza bw’uru rukiko mpuzamahanga, bavuga ko nta shingiro bifite.

Ku rundi ruhande, Palestine yasohoye ibaruwa ishimira Africa y’Epfo kuba yateye intambwe yo kugaragaza ko ibibera muri Gaza ari jenoside ndetse ko bamaze imyaka isaga 70 bari muri ubwo buzima.

Yavuze ko ubwo isi yose yari yaracecetse, Africa y’Epfo yakoze igikorwa gikomeye mu ruhande mpuzamahanga kandi ibi bigira uruhare mu kongera gutuma isi ikorera hamwe.

Ubusanzwe Israel yashize umukono ku masezerano yo kurwanya jenoside yo mu 1948, avuga ibijyanye na jenoside no kwiyemeza kw'ibihugu kuyirwanya.

Afrika y’Epfo yanenzwe kubwo guceceka ku bibera muri Syria na Yemen

Ku wa kane, ubwo Afrika y’Epfo yari imbere y’ubucamanza bw’urukiko mpuzamahanga rwa ONU, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israeli, yatangaje ko aho kuba yaranenze Israeli yananiwe gushakira umuti ibibazo yakorwe muri Syria na Yemen, agakorwa n’abakorana bya hafi n’umutwe wa Hamas.

Yongeyeho ko “Uyu munsi twabonye isi yicuritse. Israel iri gushinjwa jenoside mu gihe iri kurwanya jenoside."

Ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe za Amerika, umuterankunga ukomeye ndetse n’inshuti y’akadasohoka ya Israeli, ivuga ko Africa y’Epfo ishinja Israeli ibyaha bya jenoside muri Gaza, mugihe nta kimenyetso na kimwe ifite ibigaragaza.

John Kirby; umuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano muri White House, yagize ati: “ bari kwirwanaho ku babangamiye ubuzima bwabo.”

Africa y’Epfo isanzwe ari umufatanya bikorwa w’Uburusiya binyunzwe mu muryango  w’ubukungu wa Brics ibi bihugu bihuriyemo [aho biheruka kuba 10], yaregeye urukiko rwa ICJ izi neza ko umwanzuro warwo atari itegeko, cyane ko no muri 2022, uru rukiko rwategetse Uburusiya guhagarika ako kanya ibitero bya gisirikare kuri Ukraine, ariko birirengagizwa.

Nubwo mu Kinyarwanda baca umugani ngo “utakwishe aragukerereza”, ibyakozwe na Israeli bisa no kuba ihugije Israeli nubwo izi neza ko idashobora guhagarika ibitero byayo byo kwivuna Umwanzi wayo Hamas.

Nimugihe minisiteri y’ingabo ya Israeli, ku wa kane, ku ya 11 Mutarama (01) 2024, yatangaje ko Israeli ikeneye nibura imyaka ibiri muri Gaza nyuma yuko izaba isoje kurandura Hamas mu rwego rwo gusenya ibikorwa byose byubatswe n’uyu mutwe.