Rwanda: Uwari wagizwe umwere ku byaha bya jenocide yakatiwe gufungwa imyaka 20 mu bujurire
Urukiko rw'ubujurire I Kigali rwatangaje ko Wenceslas Twagirayezu ahamya n'ibyaha bya jenoside nuko rumukatira igifungo cy'imyaka 20.

Muri Mutarama(1) 2024, nibwo Twagirayezu w’imyaka 56 yari yagizwe umwere ku byaha yaregwaga, mu mwanzuro w'urubanza rwamaze imyaka rucibwa n’Urukiko Rukuru.
Mu 2018, Twagirayezu yoherejwe na Denmark ari naho yafatiwe, kugira ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha yashinjwaga bijyanye n'uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside mu 1994. Ibi byaha yashinjwaga kubikorera aahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatorika ya Busasama, ahitwaga komine Rouge ndetse n'ahandi...
Kuri iyi nshuro, abahagarariye Danmark bari baje mu rukiko.
Twagirayezu, wari umwalimu mu gihe cya jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, akavuga ko igihe jenoside yabaga we atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu).
Ubwo rwamugiraga umwere muri Mutarama(01), Urukiko rukuru rwari rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa mu isesengura ry’imvugo z’abatangabuhamya bashinja Twagirayezu, ndetse n’ikosa mu kwemeza ko ubushinjacyaha butashoboye kwemeza ko Twagirayezu yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.
Uru rukiko ruvuga ko ibihamya bigaragaza ko ubwo Twagirayezu yasabaga ubuhungiro muri Denamark, yabwiye inzego zaho ko yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Bityo ko ubu atavuga ko yari muri Zaïre (RDC).
Uru rukiko kandi rwavuze ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo ushinjwa agaragaza.
Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, maze amukatira gufungwa imyaka 20.
Nyuma y’uyu mwanzuro w'urukiko, Me Félicien Gashema, umwe mu bunganira Twagirayezu, yabwiye abanyamakuru ati: “Ibi birenze imyumvire yacu, ubu ntacyo twatangaza."
Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, nyuma y’amezi arindwi adafunze, kuko kuva muri Mutarama (01) yagirwa umwere yahise afungurwa.
Twagirayezu ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n’akababaro mu maso. Nimugihe mu gitondo cyo ku ya 31 Nyakanga (07), yari yinjiye mu rukiko afite imbagara kandi aseka, ubwo yaramukanyaga n’abo mu muryango we, barimo nyina.
Mu manza z'inshinjabyaha, Urukiko rw'Ubujurire mu Rwanda nirwo rwa nyuma ruca imanza. Gusa uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane k'Urwego rw'Umuvunyi.
@BBC