Abafite ubumuga butandukanye biteze ibisubizo by’ibibazo bibugarije mu ibarura ririgukorwa

Abafite ubumuga butandukanye baravuga ko bizeye kubona ibisubizo bya zimwe mu mbogamizi bahura nazo binyuze mu ibarura riri gukorwa urugo ku rundi. Ni mugihe ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga buvuga ko buri gukora iri barura mu rwego rwo kumenya umubare w’abafite ubumuga, ibibazo buri wese ahura nabyo bitewe n’ubumuga afite mu rwego rwo kubishakira igisubizo.

Jan 3, 2024 - 12:20
Jan 3, 2024 - 12:22
 0
Abafite ubumuga butandukanye biteze ibisubizo by’ibibazo bibugarije mu ibarura ririgukorwa
: :
playing
playing
playing
playing
playing

Ibibazo bishingiye ku buzima n’imibereho y’abafite ubumuga birimo kubura inyunganirangingo, abafite insimburangingo zimaze igihe, kubura akazi n’ibindi nibyo bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko bizeye kubonera ibisubizo mu gikorwa cy’ibarura ku bafite ubumuga butandukanye.

Bamwe mu bamaze kubarurwa bo mu karere ka Nyarugenge bavuze bahereye ku bibazo bari kubazwa ndetse n’uburyo bari kwegerwa n’umukusanyamakuru bibaha icyizere.

NKANIKA Richard Pio ufite ubumuga bw’ingingo, utuye mu murenge wa Kimisagara, avuga ko yakiriye neza iri barura ashingiye ku bibazo yagiye ahura nabyo ndetse n’ibibazo yagiye abazwa yabonye hari ibizakemuka.

Ati: “hari ibibazo twabajijwe bijyanye n’imivurizwe harimo nk’ibikenerwa cyane nk’insimburangingo, harimo nk’ibijyanye no kuvuzwa ku bantu batari bafite nk’ubushobozi, harimo nk’ibijyanye no kutagira ahantu baba…ibyo byose byagiye binyereka ko bishobora kuzavamo igisubizo kizima.”

Avuga ko ku ruhande rwe, yiteze kuzahindurirwa insimburangingo, ati: “…nk’insimburangingo ngenderaho yakozwe muri 1997 ariko ikaba yari ifite ikibazo cy’uburemere bw’ibiro 5 nyigenderaho inshuro nyinshi. Ubwo rero nkurikije uko iryo barura naribonye, hari igihe nshobora kuzabona nk’insimburangingo yoroshye. Ariko noneho mfatiye no ku bandi batazifite, ibyo bikaba ari igisubizo cy’uko nutarabashije kuyibona nawe ashobora kuzayibona.”

Umwe mu bagize urugo rubarizwamo abantu bane bafite ubumuga burimo ibw’ingingo n’ubwo mu mutwe, yavuze ko “ simbizi niba hari icyo bizahindura ku bijyanye no kuba bavuga bati ku bana reka tubagenere ubufasha. Reba nk’uriya ararwaye ntiwamenya ngo arwaye iki?!”

Uwimana Farida ufite ubumuga bw’ingingo nawe ati“Iri barura ryatumye ibibazo by’abafite ubumuga bimenyekana.”

Yemeza ko ashingiye ku bibazo bibazwa abafite ubumuga babarurwa yemeza ko bizahindura byinshi.

Iki cyizere  Uwinama avuga ko agishingira ku kuba riri gukorwa mu buryo butandukanye n’andi yabasangaga mu muhanda.

Ati: “ urumva hari abo twahuraga mu muhanda nitambukira gusa, ariko mbonye ko iri barura bari kugera mu rugo bagafata n’igihe cyo kuganiriza abafite ubumuga, niyo mpamvu nabonye ko bishobora kugira impinduka. Abandi babikoraga, mwahura mu muhanda akakubaza mu muhanda utambuka, ariko iri barura bagenda urugo ku rundi.”

Avuga ko kuri we hari icyo bizamumarira, ati: “Hari icyo bizamara ku ruhande rwanjye mu kubahiriza uburenganzira bwanjye, cyane nko kuba ubuyobozi bwaduhaye inzira yo gucishamo ibibazo byacu bizarushaho kumenyekana.”

Nta cyuho kiri mu bibazo bibazwa abafite ubumuga

Jean Marie Vianney Twagirayezu; umukusanyamakuru mu murenge wa Kimisagara, yemeza ko nta cyuho kiri mu bibazo bibazwa abafite ubumuga ndetse amakuru batanga afite umutekano wizewe.

Yagize ati: “ impamvu mvuga ko ari nziza ni uko amakuru yose tubika yizewe ku mutekano wayo kuko abaza ibibazo by’umuntu ku giti cye, ubuzima bwe…ugereranyije ibibazo birimo bikora kuri buri bice bya muntu. Nk’urugero tubaza ku buzima, ku miterere y’ubumuga cyangwa inzitizi afite, tukamubaza niba afite inyunganirangingo cyangwa insimburangingo, no ku burezi. Urumva ari abana bato turababaza, ari abantu turababaza…mbese buri kintu cyose hano kirimo, nta cyuho kirimo.”

Gusa avuga ko bitewe n’ibikomere abafite ubumuga batewe n’ibibazo baba bafite, hari aho agera bikagorana kubona amakuru akaneye.

Ati: “ ntabwo ari bose ariko hari nk’umuntu ugeraho ukabona afite ibibazo byinshi, bigasaba ko ubanza kumushakaho ubucuti noneho nyuma yamara kukwiyumvamo akabona kuguha amakuru. Hari naho ugera bakamukwima, ariko bamukwima ugatuza ukagenda. Iyo ngiye nsubiyeyo nk’ubwa kabiri bakaba bamumpa kuko bumva ko uje noneho ufite amakuru.”

Rizafasha mu ikorwa ry’igenamigambi rikemura ibibazo byabo

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga buvuga ko iri barura rigamije kumenya umubare nyawo w’abafite ubumuga, imbogamizi bafite yaba mu rwego rw’ubuzima ndetse n’imibereho. Buvuga ko ibi bizafasha mu ikorwa ry’ igenamigambi rizaherwaho mu gukemura ibibazo byabo, nkuko bitangazwa na Emmanuel Ndayisaba; umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCDP.

Yagize ati: “ nitumara gukora ibarura turimo, tuzareba abafite imbogamizi zikomeye, nibarangiza ubwo turimo gukora program yo gushaka uburyo bwo kubitaho umuntu ku giti cye tutagendeye mu muryango. Muzi ko iriya gahunda ya VUP akenshi yagenderaga ku muryango uko umeze, rero twasanze hari abantu igenda iheza. Mu buryo mpuzamahanga bwemewe ni uko hajyaho icyitwa disability grant.”

Avuga ko uretse n’abafite ubumuga, buri wese agomba kumenya niba umuntu wo mu muryango we ufite imbogamizi cyangwa ubumuga runaka yarabaruwe.

Biteganyijwe ko iri barura rimaze ukwezi kurenga ritangiye rizamara amezi ane. Ndayisaba avuga ko nirirangira hazakorwa igerageza mu turere twa Bugesera na Huye, aho buri muntu ufite ubumuga azagenerwa inkunga runaka, bitewe n’imbogamizi afite, nyuma yaho bikagezwa mu gihugu hose.

Iri barura riri gukorwa mugihe ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka gukorwa mu Kamena (08) 2022, ryerekanye ko abaturarwanda 391 775 bafite kuva ku myaka 5 kuzamura aribo bafite ubumuga butandukanye. Aba barimo abagera ku 13 675 mugihe ababaruwe mu karere ka Bugesera ari 17 019.