Nigeria: 198 nibo bahitanywe n’ibitero byagabwe mu baturage

Ubuyobozi bwo mu karere ka Bokkos gaherereye rwagati muri Nigeria bwatangaje ko abaturage hafi 200 aribo bahitwanye n’ibitero byagabwe muri Bokkos. Ibi bitero byagabwe hagati yo ku mugoroba wo ku wa gatandatu no mu gitondo cyo ku wa kabiri w’iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwaho.

Dec 27, 2023 - 20:14
Dec 27, 2023 - 20:26
 0
Nigeria: 198 nibo bahitanywe n’ibitero byagabwe mu baturage

Iyi mibare mishya yatangajwe kur’uyu wa gatatu, nyuma yaho Monday Kassah; Umuyobozi w'inama njyanama ya guverinoma ya Bokkos, yari yavuze ko abahitanywe n’ubu bwicanyi bagera ku 148, hiyongereyeho nibura abandi bantu 50 biciwe mu bindi biturage byo mu nkengero za Barkin Ladi, nk’uko Dickson Chollom, umuyobozi watoye mu nteko ishinga amategeko.

Inzego zishinzwe umutekano muri Nigeria zivuga ko abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro n’imbunda binjiye mu giturage bakica aba bantu.

Kuva muri 2018, ubu nibwo bwicanye bubayeho bugahitana abantu benshi, hagati y’aborozi n’abahinzi.

Bamwe mu batuye ahabereye ubwicanyi bavuga ko aborozi bitwaje intwaro binjiye mu biturage nibura 15 biherereye rwagati muri Nigeria ahazwi nka ‘Middle Belt” bakica abaturage baho.

Gusa impamvu yateye ubu bwicanyi ntiratangazwa, icyakora aka gace kwazwiho amakimbirane ashingiye ku bwoko n’imyemerere, aho aborozi bo muri Islam bahora bashyamiranye n’abahinzi biganjemo abakirisitu.

Gusa bamwe mu banyapolitiki bavuga ko imihindagurikire y’ikirere no kwagura ubuhinzi  aribyo byasunikiye abahinzi n’aborozi mu bushyamirane.

Aba borozi bakomoka mu majyaruguru ya Nigeria yibasiwe n’amapfa nyuma y’inkangu ndetse n’imyuzure. Ibi byatumye bimukira mu majyepfo y’iki gihugu, aho abahinzi bongera umusaruro wabo ari nako bijyana n’ubwiyongere bw’abaturage.

Reuters ivuga ko ubutaka buke bw’ahakorerwa ubworozi nabwo byongeye ikibazo hagati y’abahinzi n’aborozi.

Abahatuye bashinja aborozi gushaka kubambura ubutaka bwabo, ndetse bagerageza ku bica mu rwego rwo gushaka kuhigarurira.

Bavuga ko benshi bakijijwe n’amaguru, abandi bihisha mu bihugu, mugihe abiganjemo abanyantege nke bafashwe bakicishwa amaguru.

Polisi yatangaje ko amazu, imodoka, na za moto byatwitswe, mugihe  Guverneri wa Plateau [ aho ahabereye ubwicanyi haherereye] avuga ko ubu bwicanyi bwakozwe ku mpamvu zidafite ishingiro.

Perezida Bola Tinubu, utegerejweho kugaragaza uko azahangana n’ubu bwicanyi n’umutekano muke muri rusange, yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome, asaba polisi gukurikirana ababikoze.