Ese gushyira mu gatuza umwana wavutse atageze igihe bifasha umwana n’umubyeyi?

Ahanini umwana wavutse atagejeje ibyumweru 37, bitewe n’ibibazo by’ubuzima n’igihe yavukiye ashyirwa mu mashini imufasha gukomeza kubaho nk’uri mu nda y’umubyeyi we. Icyakora nyuma y’igihe runaka, uzasanga ahavurirwa bene aba bana bagera igihe bagashyirwa mu gituza cy’ababyeyi babo., ibyo bita mu cyongereza “ Kangaroo Mother Care [ KMC]”.

Dec 13, 2023 - 08:20
Dec 13, 2023 - 08:21
 0
Ese gushyira mu gatuza umwana wavutse atageze igihe bifasha umwana n’umubyeyi?

Sano Shingiro Honore, umubyaza mu bitaro bya Muhima, avuga ko ubu buryo bufasha umwana kugira  ubushyuhe budahindagurika ndetse n’umubyeyi akabasha kubona amashereka yo kumwonsa.

Ati: “iyo umwana ageze kuri rwa rwego ashobora nko konka, agejeje hejuru y’ikiro 1.700 , 1.600 kg…hahandi umwana ashobora guhorana ubushyuhe bukwiriye buri hejuru ya 36.5 na 37.5 , ni hahandi tuvuga ngo ashobora kuva muri incubator akajya noneho mu gituza cya mama we. Muri cya gituza bimufasha kugumana bwa bushyuhe, bikamwongerera affection hagati y’umubyeyi n’umwana, ndetse bigafasha umubyeyi kubona amashereka menshi.”

Avuga ko iyo umubyeyi ashyize umwana mu gituza [ amuhekeye mu gituza nta mwambaro yahashy ize]  bituma hazamuka imisemburo ya oxytocin ituma amabere abasha kwikanda bigatuma umwana yonka byoroshye ndetse n’indi misemburo yitwa prolactine ikora amashereka, bigatuma umubyeyi ayabona.

Ati: “ ibyo byose biterwa no kuvuga ngo umwana yahuye na nyina, noneho habaho kumva ko umwana akeneye konka, amashereka arabonetse, umwana ari mu gatuza ka mama we, ibyo byose bituma wa mwana ashobora gukura neza. Hari n’ukura ukabona yakuze neza, akagira ibiro byinshi kuburyo mwazanahura mu muhanda utamenya ko yavukiye ku byumweru 32, 30….”

Nubwo bimeze bityo ariko, Sano avuga ko ababyeyi benshi bagorwa no gushyira mu gatuza abana babo, nubwo ari bumwe mu buryo bubafasha mu mikurire yabo.

Ati: “Ariko byose aba ari urugendo kuko ababyeyi benshi birabagora, biba bisaba ko ubakamira noneho nyuma yaho yatangira gufata ibere [bimwe mu bimenyetso by’umwana wavutse igihe kitageze no kutonka bibamo kuko aba afite ibyago byo kudahita agira imbaraga zo gushobora konka] ariko iyo yatangiye konka n’umubyeyi biramushimisha, amashereka akaboneka, akamushyira mu gatuza noneho umwana aronka neza ku buryo mushobora guhura mu muhanda ntumenye ko yavutse igihe kitageze.”

Gusa Sano Shingiro avuga ko umubyeyi wese ufite  bene uyu mwana aba agomba kwita ku suku ye. anavuga ko ibyo bimurinda kuba yazahazwa n’indwara ugereranyije n’abandi bana bavutse igihe kigeze.

Ati: “icya mbere tuba dusaba ni isuku  kuko wa mwana yavutse atari ku rwego rw’umwana wavutse ashyitse. Urumva aba afite ibyago byinshi byo kuba hari indwara ije kuri we yagira ubukana kurusha wa wundi ibintu byageze ku rugero rw’umwana ushitse, afite ingingo zikuze. Uyu mwana rero aba akeneye ko bamuba hafi hagira igihinduka kuri we ukagana serivise z’ubuzima. Cyane cyane tubasaba kureba ko adahumeka nabi, kugagara, no kuba uruhu rwe rwahinduka umuhondo kuko ni bumwe mu bibazo ashobora kugira [jaundice].”