Impamvu zituma umwana avuka igihe kitageze
Ubusanzwe abo mu nzego z’ubuvuzi bavuga ko umwana utagejeje igihe ari uwavutse mbere y’ibyumweru 37 uhereye igihe yasamiwe, cyane ko umubyeyi aba ashobora kubyara kuva muri icyo cyumweru kugeza ku byumweru 40.

Umwana uvutse mbere y’iki gihe afatwa nk’uwavutse igihe kitageze. Ubu buryo kandi butandukanye n’ibyo benshi barimo n’ababyeyi bakubwira ko babara bagendeye ku mezi. Urugero, aho umwe ashobora kukubwira ko umwana avukira amezi icyenda! Gusa wakwibaza impamvu zishobora gutuma umubyeyi abyara mbere y’igihe? Muri iyi nkuru yacu tugiye kugaruka ku mpamvu zitandukanye zishobora gutuma umubyeyi abyara igihe kitageze.
Sano Shingiro Honore, umubyaza mu bitaro bya Muhima bikorera mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko hari impamvu zitandukanye zituma umubyeyi yisanga yabyaye igihe cyari giteganyijwe ko azabyariraho kitageze.
Ati: “ hari impamvu zituruka ku mubyeyi ndetse n’izituruka ku mwana. Urugero nk’umubyeyi ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru kandi utabasha kugenzurwa ngo umanuke ugere kuri cya kigero gikwiriye. Uwo mwana nawe biba ngombwa ko avuka kuko biba bishobora kugiraho ingaruka ku mwana no ku mubyeyi.”
Iruhande rw’ibi kandi, avuga ko indi mpamvu ishobora guterwa no kuba umubyeyi ashobora kugira ibise mbere y’uko igihe cyo kuvuka ku mwana kigera [ mbere y’uko bya byumweru 37, 38, 40].
Ati: “Icyo gihe iyo abigize gutyo bitunguranye, hagakurikiraho guhinduka kw’inkondo y’umura igafunguka akageza aho tubara ngo inkondo y’umura yafungutse yageze kuri 4, 5, 6 icyo gihe umwana aravuka. Ariko nubwo biba biri kugenda gutyo, haba hari imiti ugenera wa mubyeyi igenda igafasha wa mwana uri mu nda.”
“Indi mpamvu ishobora kubitera cyane ni ukumeneka kw’isuha cyangwa k’uruzi. Iri mu mpamvu nyinshi zitera kuvuka k’umwana igihe kitaragera kuko ni nk’ingobyi iba yarihishiriye wa mwana ku buryo nta kintu cy’inyuma ashobora guhura nacyo. Iyo rero yafungutse ntabwo tuyisana ngo tuvuge ngo turayidoda. “
“Iyo yafungutse dutangira guha wa mubyeyi imiti ifasha ibihaha by’umwana kugira ngo aramutse ageze ku isi abe yahumeka bitagoranye. Indi miti tumuha ni imurinda infection kubera ko ya ngobyi yafungutse, aba afite ibyago byinshi byo kuba yagira infection ziturutse muri rwa ruzi arimo.”
“Icyo gihe umubyeyi tumuha imiti, iyo aramutse afite ibise tureba uburyo tubihagarika kugira ngo turebe ko nibura tugeza ku byumweru 34, hahandi tuvuga ngo nubwo ari inda idashyitse ariko nibura umwana akwiye kujya hejuru. Iyo rero agejeje hejuru y’ibyumweru 34, aho biba ngombwa ko umwana avuka tukamurinda kuba yatinda akaba yagira bya bibazo turi kwirinda.”
Ikindi kandi hari no kuba igihe umubyeyi atwite akunda kugira ikibazo cy’ama infection adakira, akayivuza cyangwa se ntanayivuze.
Aba, ndetse n’umubyeyi ugira umuvuduko w’amaraso utajya ku kigero gikwiriye muganga birashoboka ko bimenyekana ko bashobora kuzabyara mbere y’igihe.
Gusa Sano Shingiro avuga ko umubyeyi agomba kujya kwisuzumisha kuva akimenya ko atwite nk’uburyo bwamufasha kwirinda kuba yabyara igihe kitageze kuko ibizamini afatwa bigaragaza uko umwana atwite agomba gukura.
Ati: “ niba agarutse ku nshuro ya kabiri uba ubona ko hari ibiri guhinduka kuri wa mwana. Azajya kugera ku nshuro ya 6 uziko umwana nta kibazo afite cyangwa agifite kandi hari n’ubufasha ugomba kumugenera warabumuhaye, cyangwa waramugeneye serivise agomba gufashirizwamo.”
Gusa bishoboka cyane iyo umubyeyi yubahirije inshuro 8 minisiteri y’ubuzima igena ko umubyeyi agomba kujya kwa muganga kwisuzumisha, ibibazo byose ashobora guhura nabyo cyangwa se umwana bikamenyekana hakiri kare, ibyakwirindwa bikaba byarindwa.