Ese umugore ashobora kuba umukuru w’umuryango?
Akenshi iyo uvuze umukuru w’umuryango, humvikana ko agomba kuba ari umugabo, nubwo muri iki gihe usanga hari ingo nyinshi ziyobowe n’abagore. Gusa wakwibaza niba bishoboka ko umugore yaba umukuru w’umuryango! Ese sosiyete, amateka n’amategeko abivugaho?

Ubusanzwe habaho umuryango w’abantu batatu [umugabo, umugore n’abana] witwa ‘urugo’ ndetse n’umuryango ubamo abavandimwe b’umugabo n’umugore n’ ababyeyi babo ndetse n’abandi [umuryango mugari].
Ubushakashatsi bw’abaturage n’imiturire [RPHC5] bwakozwe muri Kanama (08) 2022 n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bugaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abagore 6 817 068 bangana na 51.5 % by’abaturarwanda bose [miliyoni 13.2].
Bunagaragaza ko bagore 100 bafite imyaka kuva kuri 12 y’amavuko, 20 muribo bakuriye ingo, mugihe abagabo bari mu kigero nk’icyo bakuriye ingo ari 55.
Bunerekana ko abafite izi nshingano bari mu bice byose by’igihugu, cyane mu bice by’icyaro, aho akarere ka Huye kaza imbere ku kigero cya 24.4% mu turere twose, ndetse Intara y’Amajyepfo nayo ikagira imibare myinshi y’abagore bakuriye ingo ku kigero cya 22%. Muri rusange, mu bagore 100, usanga 52 batuye mu cyaro, ndetse bakaba bake mu bice by’imijyi ugereranyije n’abagabo.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abagore bafite kuva ku myaka 15 y’amavuko kugera kuri 85, harimo abakuriye ingo [household headship] ndetse imibare yabo ikagenda yiyongera uko n’imyaka yiyongera.
Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko kuba umukuru w’umuryango k’umugore gushingira ku kuba abagore barama cyane kurusha abagabo, ndetse no kuba hari n’umubare munini w’abapfakazi b’abagore ugereranyije n’uw’abagabo. Gusa mu byiciro byose abagabo b’abakuru b’ingo nibo benshi kurusha abagore.
Ese koko ni ryari umugore yaba umukuru w’urugo?
Umugabo umwe wo mu karere ka Nyanza yabwiye ingeri ko “umutware w’umuryango ashobora kuba umugore cyangwa umugabo. Ubundi burya mbere na mbere responsible w’umuryango ni umugabo, ariko aba umugore iyo umugabo atakiriho!”
Umukecuru nawe ati: “ habaho umuntu uhagarariye urugo. Iyo umugabo yapfuye, umugore usigaye muri urwo rugo niwe uba umukuru w’urugo, niwe uba uruhagarariye kuko umugabo aba yarapfuye!”
Aha nahise nibaza niba umugore adashobora kuba umukuru w’urugo, umugabo we akiriho, gusa umukecuru usheshe akanguhe, yagize ati: “ hoyaaa! Iyo umugabo akiriho baba bacyuzuzanya,ariko iyo umwe apfuye, usigaye niwe mukuru w’umuryango, uhagarariye urwo rugo n’abarurimo.”
Undi mugore ukiri muto yabwiye INGERI ko” Njyewe ndi umukuru w’umuryango.” Ndetse yemeza ko iyo umugore akuriye urugo bimufasha gutera imbere!
Ati:“kuba umugore yaba umukuru w’umuryango bisigaye bidufasha mu iterambere. Ubwo iyo uwawe amaze kuva mu mubiri, niwowe usigara uri umukuru w’umuryango ukarera abana usigaranye, ubwo Imana yagufasha ba bana mugafatanya.”
Undi ati: “Ariko iyo umwe avuyemo, wa mugore arurwanira gutera imbere kugira ngo atazasubira inyuma kuko umufasha we atagihari. Noneho ugashakisha, ukajya mu bimina, mu miryango…hose nuko ukagura udutungo. Ibintu byose biba, biba bireba wa mugore, nyiri urugo.”
Igihe umugabo akiriho, Umugabo umwe yagize ati: “niyo yakora ibyo byose ntabwo yakwitwa umukuru w’umuryango, wenda yakwitwa umuntu wunganira umugabo bakungurana ibitekerezo, ariko ntibivuga ko agomba guhita aba umukuru w’umuryango.”
Kimwe n’abandi benshi twaganiriye bose niko babyumva. Bavuga ko niyo umugore yaba afite ibitekerezo byiza gute ndetse anashoboye afatwa nk’umwunganizi k’umugabo. Ng’iyo bitameze bityo afatwa nk’ingare, udashobotse (…) n’andi mazina amupfobya bigatuma bamwe batinya.
Gusa bemeza ko ababifata batyo benshi babiterwa no kutamenya cyane aho ibintu bigeze.
Icyo amateka n’amategeko abivugaho
Muzehe NSANZABAGANWA Straton; umukozi wa Leta uri mu kiruhuko cy’izabukuru ariko akaba n’umwunganizi mubijyanye n’amategeko, ashimangira ko mu mateka y’u Rwanda, mbere y’imyaka yo mu 1960, umukuru w’umuryango yari umugabo, yitwa Nyiri-urugo.
Ati: “Iyo bageraga mu rugo bakabaza bati nyirurugo arahari? Ntawatekerezaga umugore wo mur’urwo rugo… Batekerezaga umugabo wo muri urwo rugo, niwe uvugira urugo, niwe waserukiraga urugo mu bintu bitandukanye byaba byiza cyangwa amakuba… akaba umutwe w’urugo.”
“ bavugaga kwa runaka, ntabwo bavugaga kwa Nyirakanaka, keretse iyo yabaga ari umupfakazi utegeka cyangwa ufite ubundi butware umuntu atamenya neza. Ariko mbere ya za 60, umugabo niwe wabaga ari umukuru w’urugo. Icyo gihe n’ibyemezo byafatwaga byitirirwa umugabo.”
Avuga ko kuva 1960 kugeza 1994 aribwo hajemo impinduka ndetse biza guhinduka cyane nyuma ya 1994. Gusa ngo kuva muri iyo myaka yose kugeza na n’ubu habagaho icyitwa “urugo rukomeye” rwarangwaga no kujya inama hagati y’umugabo n’umugore.
Ati: “aho rero niho urugo rwakomeraga. Iyo hazagamo amakimbirane ni igihe umugabo yihaga gufata ibyemezo yanyoye cyangwa ari mu nkera, atabigiyeho inama n’umugore. Ariko muri icyo gihe cyo hambere, baranavugaga bati umuntu uhatswe ku mugore ashobora kugabirwa mbere yuhatswe ku mugabo! Muri rwa rugo rujya inama, ariko ku mugaragaro bikitwa ko urugo ari urw’umugabo.”
Nyuma ya 1960, nibwo haje igitekerezo cy’amajyambere abantu bajya kwiga ndetse inkumi n’umusore bagakundana, bakabana ababyeyi batabigizemo uruhare.
Muzehe NSANZABAGANWA ati: “ariko muri 1960, abantu bari bamaze kwiga, ikizungu kimaze kuza, abapadiri n’abapasitoro bamaze kuza bisa naho bamaze kuvuga ngo umwana ni nk’undi. Umwana wo kwa kanaka yarize, arigisha, yubakiye iwabo inzu, none baje kumusaba. Ntabwo Se yamutangaga nkuko yamutangaga mbere ya za 60.
“ Ubwo umukobwa atangiye kuzamura agaciro, uko azamura agaciro akiri iwabo noneho karazamukaga ageze n’ iwe mu rugo. Niba ashingiwe ku mwarimu mugenzi we, icyo gihe bazaba banganya ikintu cy’uburenganzira ariko bikaba bicyitwa ko umugabo ariwe nyir’urugo.”
Avuga ko nyuma y’amategeko yahaye abana bose agaciro kamwe, byafashe indi ntera nyuma y’1994. Ati: “ aho bashizeho rya tegeko rivuga ngo n’umwana w’umukobwa yaba yarashatse, yaba atarashatse afite uburenganzira ku munani iwabo kwa se. Ku buryo icyo gihe ni naho hatangiye kuza na ririya tegeko ryo muri 1995 rivuga ngo abantu bagiye gushyingirwa ivangamutungo rusange, ivangamutungo muhahano, ivanguramutungo risesuye. Noneho bakavuga bati: umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana ku mutungo wabo. Noneho haje ibi byo gukata ibibanza bakavuga bati mujye kwandikisha ikibanza cyanyu 50%, 50%! mukaba munganya.”
Ibi kandi byashimangiwe n’itegeko nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe 2015 ryahaye umugore uburenganzira bwo kujya mu myanya yose ifata inyemezo.Avuga ko byarangiye umugore agaragaje ko ashoboye ndetse inshingano zimwe azikora neza kurusha umugabo.
Gusa wakwibaza uti niba umugore agaragaza ko ashoboye, kuki ataba umutware w’urugo!?
Aha, Muzehe Straton NSANZABAGANWA avuga ko “ nonese umutware w’urugo! byararangiye ariko! ntabwo ubizi se?! ubu muri iki gice cya gatatu cy’amateka, mu mategeko bavuga ko bose ari ba nyir’urugo, ndetse hakagira umwe warusha undi imbaraga z’ibitekerezo n’iz’ibikorwa niwe usanga atwaye icumu ryo mu rugo.”
“kera rero iyo umugore yameraga atyo, bavugaga ko umugabo ari inganzwa, cyangwa umugore ni ingare ariko ubu ntawe ukibivuga.”
Avuga ko abumva ko umugore aba umutware w’urugo ari uko umugabo atakiriho ari abatazi icy’amategeko abivugaho.
Ati: “ abo ni abatarajijukirwa n’amategeko y’iki gihe cyangwa bataramenya aho ibihe bigeza ubu. Aho bigeze ubu, uri kumwe n’umugore wawe hakaba hari ikintu mugomba gufataho icyemezo, hari ubwo ashobora kukurusha igitekerezo kandi akaba aricyo mugenderaho.”
“ umugore rero ashobora gutegeka urugo ariko akenshi bavuga ko yaba umukuru w’urugo igihe umugabo yapfuye, ni uko tugifite ya mitekerereze y’ikinyarwanda yuko hari nyiri urugo. Noneho bakavuga bati umwe ni mutima w’urugo, undi ni umutwe w’urugo. Ni ibitekerezo bya Kinyarwanda dukomora ku bakurambere bacu.”
“ ariko muri iki gihe turebye aho ibintu bigana ni ukugenda twumvikana ko bose bafite inshingano zo gutunganya urugo rwabo, yenda ubonye igitekerezo mbere akaba yakigeza ku wundi noneho bose bakaza kugiharanira, bakagifatanya kugiteza imbere, bakakigenderaho haba mu mubano n’abandi, mu mubano mu rugo rwabo, mu kurera abana babo hakazamo ubufatanye n’ubwuzuzanye, ntihazemo amakimbirane.”
Iruhande rw’ibi, avuga ko n’uburyo Imana yaremyemo umugabo n’umugore byari bigamije ukuzuzanya. Ati: “kuki yabaremye mu buryo butandukanye? ni uko yabonaga ko hari inshingano umwe yakora undi agakora izindi. Ariko izo nshingano bazishyira hamwe zikaba urugo rwiza rukomeye.”
“ ibyo kurwanira ubukuru bw’umuryango ninkaho mwajya mu kibuga cy’umupira muri batanu b’ ikipe imwe noneho mugashaka kurwanira umupira kandi muri ikipe imwe. Icyo gihe nimwe mutsindwa.”
Gusa bamwe mu bagabo bemeza ko kuha inshingano umugore mu rugo bimutinyura ndetse bigakuza ubushobozi bwe bwo gutekereza byagutse kuko aba atekerereza umuryango. Bavuga ko imyumvire y’abagabo ikwiye guhinduka, n’abagore bagahabwa izo nshingano kandi ubwumvikane bugakomeza mu muryango, cyane ko umugore bamufata nk’ushoboye gucunga urugo kurusha umugabo.