Uburusiya bugiye gutangiza iperereza ku cy’iterabwobanyuma y’ihanuka ry’indege
Uburusiya bwatangaje ko bugiye gutangiza iperereza ryimbitse ku iterabwoba nyuma yo guhanuka kw’ indege yo mu bwoko bwa II-76 [Iliouchine-76] yari itwaye imfungwa z’abasilikari ba Ukraine 65, abapilote 6 n’abandi bantu 3 bashinzwe umutekano.

Iyi ndege isanzwe itwara imizigo yahanutse igeze mu karere ka Belgorod gaherereye hafi y’umukapa na Ukraine, aho yari ijyanye abo basilikari kubagurana imfungwa imwe y’Uburusiya.
Abategetsi b’Uburusiya bashinje Ukraine guhanura iyo ndege yari itwaye abasilikali bayo, ibyo Ukraine ihakana.
Mu itangazo rya Komite y’Uburusiya ishinzwe gukora iperereza, yagiye ahagaragara kur’uyu wa kane, rivuga ko “Iperereza ku byaha by’iterabwoba bigiye gukorwa nyuma y’impanuka y’ingege ya II-76 yabereye mu karere ka Belgorod.”
Nimugihe mu rukerera rwo ku wa kane, nyuma y'impanuka y'iyi ndege, Volodymyr Zelensky, Perezida Ukraine, yasabye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kandi ryigenga rigaragaza icyateje impanuka y'iyi ndege yarimo abasilikari b’igihugu cye.
Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ukraine ari nawe uyoboye ibikorwa byo kugurana imfungwa hagati ya Ukraine n'Uburusiya, yavuze ko nta wamenya kuko nta mafoto cyangwa amashusho y'ibyabaye yigeze atangazwa n'Uburusiya, cyane ko ibyabaye byabereye ku butaka bwayo.
Abantu benshi barimo n'ibinyamakuru byo muri Ukraine byifashe mu kugira icyo bitangaza birenze, nyuma yaho Uburusiya bwigeze gutangaza ikinyomaku mpanuka y'indege ya MH17 muri 2014, ndetse n'isenyuka ry'urugomero rwa Nova Kakhovka mu gikorwa cyabaye umwaka ushize.
Icyakora, amakuru ava mu nzego z'igisilikari cy'Ubufaransa avuga ko iyi mpanuka y'indege yaba yatewe na missile Patriot, ubusanzwe ikoreshwa nk'uburyo bwo kurinda imijyi ibitero runaka, aho iba igendagenda mu kirere. Iyi missile iba isa nk'iri imbere ku rugamba mu rwego rwo kurinda ibitero runaka rishobora kugabwa mu buryo butunguranye, cyangwa se abo bigabweho batari babyiteguye.