Kenya: Urukiko rwisumbuye rwatangaje ko kohereza abapolisi muri Haiti binyuranyije n’amategeko
Urukiko Rwisumbuye rwa Nairobi bwatangaje ko icyemezo cya leta cyo kohereza abapolisi muri Haiti bitemewe ndetse binyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu.

Kur’uyu wa gatanu, ku ya 26 Mutarama (01) 2024, nibwo uru rukiko rwavuze ko icyemezo cya guverinoma ya Kenya cyo kohereza abapolisi 1000 muri Haiti mu rwego rw’ubutumwa bwo kugarura amahoro mur’iki gihugu cyabaye indiri y’ibikorwa by’ubugomo n’ubwicanyi kitemewe kandi kinyuranyije n'amategeko.
Ikirwa cya Caraibe kimaze imyaka myinshi cyugarijwe n’ibikorwa by’urugomo, ihohoterwa rikomeye ndetse n’ubwicanyi bikorwa n’udutsiko tw’amabandi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Raporo iheruka gutangwa n'umunyamabanga mukuru wa ONU ivuga ko inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje ko ku ya 16 Ugushyingo (11) yohereza abapolisi muri Haiti, aho akaduruvayo n'ihohoterwa ry'agatsiko byahitanye abantu bagera ku 5.000 mu mwaka w’ 2023.
Gusa uru rukiko rwamaze gutangaza ko iki cyemezo cya guverinoma kitemewe kandi kinyuranyije n’amategeko. Ibi bisobanuwe ko gahunda ya Guverinoma ya Kenya yo kohereza aba bapolisi muri Haiti yahagaritswe
Muri iki cyemezo, Umucamanza Enock Chacha Mwita yavuze ko itegeko nshinga ryemerera gusa abo mu nzego z’umutekano za Kenya barimo igisilikari cya Kenya, ingabo za Kenya kabuhariwe zirwanira mu kirere ndetse n’izirwanira mu mazi, kuba arizo zakoherezwa mu kubungabunga amahoro hanze y'igihugu.
Chacha Mwita yavuze ko ingingo ya 240 y'Itegeko Nshinga ryo muri 2010 yemerera Inama y’igihugu ishinzwe umutekano (NSC) kohereza ingabo igihe byasabwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi, mugihe abarimo Perezida Ruto Williams aribo bari watangaje iki cyemezo ndetse nta n'inama y'abaminisitiri yakozwe.
Yavuze ariko ko Polisi y’igihugu (NPS) itari mu rwego rw’ingabo bityo "ntishobora koherezwa muri Haiti".
Mu cyemezo cye, Mwita yagize ati: “Hatangajwe rero ko Inama y’umutekano y’igihugu idafite inshingano zo kohereza abapolisi hanze ya Kenya hashingiwe ku ngingo ya 240 (8) y’Itegeko Nshinga rya Kenya cyangwa andi mategeko.”
Uyu mucamanza yavuze kandi ko nta masezerano yashyizweho umukono hagati ya Kenya na Haiti, bityo " kohereza abapolisi bacu muri Haiti bikaba binyuranyije n'amategeko ".
Ntabwo yateganyije abapolisi
Iruhande rw’ ingingo ya 240 itemera ko abapolisi nk’inzego z’umutekano ahubwo bafatwa nk’abatanga serivise, umucamanza yemeje kandi ko izina rya Perezida William Ruto rigomba gusibwa muri uru rubanza, avuga ko itegeko ribuza ikirego icyo ari cyo cyose kirega “perezida uri ku butegetsi".
Yatangaje kandi ko ikindi kigo icyo ari cyo cyose cya Leta cyangwa umuntu wese uhisemo kohereza abapolisi muri Haiti azaba arenze ku Itegeko Nshinga.
Muri Nyakanga (07), 2023 nibwo Perezida Ruto yatangaje ko igihugu cye kizatanga abapolisi bajya kubungabunga amahoro muri Haiti mu kiganiro yatanze kuri Televisiyo yo muri Kenya, Bityo umuryango w'abibumbye ubyemeza ku ya 10 Ukwakira (10) 2023.
Ikirego cyatanzwe n'umuyobozi wa Thirdway Alliance, Ekuru Aukot. Nimugihe abavuzwe nk'ababajijwe ari Perezida Ruto, Umunyamabanga wa Guverinoma, Kithure Kindiki; umugenzuzi mukuru wa polisi, Japhet Koome; Perezida w'inteko ishinga amategeko, Justin Muturi na NSC.
@RFI, Theast African, Guyaweb