Irak: Imyigaragambyo y'abanya-Syria bamagana ubutegetsi bwa Perezida Bachar el-Assad ikomeje gufata indi ntera.
Abakora imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Bachar barashweho amasasu ya nyayo. Bamaze igihe bahurira mu mujyi wa druze de Soueïda uherereye mu Majyepfo ya Irak bavuga ko bamagana ubutegetsi bwa Perezida Bachar bitewe nuko ikiguzi cy'ubuzima gikomeje guhenda.

Kuva mu mwaka w'2011, ni ubwa mbere ibi bibayeho nyuma y' imyigaragambyo yangije byinshi, amagana y'abarabu b'abanya-Syria bagahunga kuva hatangiye intambara ya gisivile.
Abigaragambya bagendana ibyapa n'amadarapo mu mihanda ya Soueïda, muri Syra, aho mihanda baba bamagana ubutegetsi bwa Perezida Bachar el-Assad, yahatangiye kuva ku ya 15 Nzeri l (09) 2023.
Mu Majyepfo ya Syria, urugendo rw'abigaragambya baho binjiye mu cyumweru cya kane, aho bagaragaza ko ikiguzi cyo kubaho gisigaye gihenze, gusa biganjemo abo mu bice bihana imbibi n'igihugu cya Jordanie.
Muri Irak, abigaragambya bahurira muri Soueïda bakoresha amagambo agera ku bari muri Samir, umujyi wo muri Syria.
Ni imyigaragambyo ikorwamu mahoro, aho nta muntu n'umwe uba ufite intwaro cyangwa ushobora kugirira nabi mugenzi we.
Abantu bose baba bafite uburenganzira ndetse bagenda uko bashaka kuburyo nta kindi bashobora gukenera uretse kuba ubutegetsi bwabaha ibyo kurya neza.
Uwitwa Bassem waganiriye na RFI avuga ko yagiye muri Soueïda gutera ingabo mu bitugu abigaragambya, gusa indi mijyi yashidikanyije kuba yabiyungaho.
Yagize ati: "ndatekereza ko abandi bategetsi bagiye mu myigaragambyo y'abarabu [Printemps] yamenetsemo amaras, habaho kwangiza ndetse n'imfu. Ntegereje icyo batatekereza. Ariko bashobora kubikora kubera ko hari byinshi byangijwe ndetse n'abantu benshi basize ubuzima mu myigaragambyo yabaye mu bihe byashize."
Intambara ya gisivile yo muri Syria imaze imyaka 12 ndetse abantu ibihumbi 400 bamaze kuhadiga ubuzima, mugihe abarenga miliyoni enye babaye impunzi.
Nimugihe RFI ivuga ko Perezida Bachar el-Assad wa Syria yasuye Ubushinwa nk'igihugu bafitanye umubano umaze imyaka myinshi. Gusa uru ruzinduko ni urwa kabiri agiriye mur'iki gihugu ndetse arukoze nyuma y'imyaka 20 yose.