Libya: Abarenga 43 000 bakuwe mu byabo n’imyuzure yo mu burengerazuba.
Abantu barenga ibihumbi 43 bavanywe mu byabo n’imyuzure yahitanye ibimbi by’abanya-Libya mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Derna.

Raporo y’ishami rya ONU rishinzwe gukurikirana abimukira (OIM) ryagaragaje ibi kur’uyu wa kane, ku ya 21 Nzeri (09) 2023.
Ivuga ko “ imibare ya nyuma ya OIM yerekana ko abantu «Selon les dernières 43 059 bakuwe mu byabo n’imyuzure yabaye mu Majyaruguru ahyira Iburasirazuba bwa Libya.”
Muri raporo yaryo ya nyuma ku byabereye mu Burasirazuba bwa Libya nyuma yuko umujyi wa Derna wibasiwe bikomeye n’umwuzure mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Nzeri (09) rigahitana ubuzima bw’abantu 3 300, mugihe ababarirwa mu bihumbi baburiwe irengero, nk’uko bitangazwa n’ubutegetsi.
OIM ivuga ko ubu aka gace kugarijwe n’ibura ry’amazi ndetse aribyo biri gutuma benshi mu batuye Derna bava mu byabo bakajya gutura mu y'indi mijyi yo mu Burasirazuba n’Iburengerazua bwa Libya.
Abategetsi bo muri Libya basabye abaturage baho kutongera gukoresha amazi yoherejwe muri ako gace bitewe nuko yandujwe n’imyuzure yahabaye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ONU yatangaje ko amashami ryaryo, cyane iryita ku buzima (OMS) yongeye gushyira imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’indwara ndetse no n’ikindi cyorezo cya kabiri cyibasiye aka karere mu rwego rwo gukumira ingaruka zaterwa n’amazi yanduye ndetse n’isuku nke.
OIM ivuga ko ibikenerwa byibanze ku bantu bari kuva mu byabo birimo ibiribwa, amazi meza, ubuvuzi bwo mu mutwe, ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze n’imibanire n’abandi.
Ibi bitangajwe nyuma yaho OMS itangarije ko indwara ziterwa n’isuku nke [umwanda] ziyongereye cyane muri Derna n’ahandi hagizweho ingaruka zo kubura amazi kubera imyuzure. Yavuze ko indwara zirimo za cholera n’izindi zikomeje gutuma iri shami risabwa ibirenze ibihari kubera umubare w’abarwayi benshi barenze ubushobozi buhari.