Abakina imikino y’amahirwe [Betting] barasabwa kwirinda ingaruka ishobora kubateza.

Abakina imikino y’amahirwe barimo ababaye imbata zayo baravuga ko kuyikina bigira ingaruka ku miryango yabo. Nimugihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iherutse gushyiraho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abafite inzu zikinirwamo imikino y’amahirwe hamwe n’abazigana. Gusa ariko abayikina bagirwa inama.

Sep 20, 2023 - 20:42
 0
Abakina imikino y’amahirwe [Betting] barasabwa kwirinda ingaruka ishobora kubateza.

Ubusanzwe imikino y’amahirwe yemewe mu Rwanda harimo tombola, imikino ya casino, imikino ikoresha imashini, gutega ndetse n’imikino y’amahirwe yo kui interineti.

Bamwe mu bitabira iyi mikino y’amahirwe bavuga ko bayijyamo bizeye kuvamo bakabije inzozi zo kuba  abaherwe ariko mu kanya gato bigahinduka guhomba.

Umuturage witwa Hakizimana Theogene umaze imyaka itanu akina iyi mikino, yabwiye Ingeri ko” muri iyo myaka itanu nshoye nka miliyoni ebyiri, ayo nungutse yo ntanagera no mu bihumbi 500!”

“ Nta nyungu, ahubwo nahombye byinshi. Maze guhomba moto ebyiri, urumva niba moto aka kanya ihagaze miliyoni ebyiri, moto ebyiri zihagaze miliyoni enye! Urumva iyo nza kuba narazikoresheje ibindi…ziba zarungutse.”

“ ahubwo wowe ubikora uziko uraza uriburye noneho aakakurya! Ejo ukagaruka ngo uzagaruza yayandi wariwe, nayo akayarya!”

Uretse kuba hari n’abavuga ko bungukira mur’iyi mikino y’amahirwe, abandi bavuga ko bigira ingaruka zirimo guteza imyiryane mu miryango kuko abenshi mu bayikina bahomba bikagera naho guteza imitungo yabo.

Hakizimana yagize ati: “ingaruka ni ubukene no kuba utakwiteza imbere, kuba umuntu atakwaka ubufasha ngo ubumuhe,…”

Undi musore yagize ati: “ mu by’ukuri imikino y’amahirwe navuga ko ari ibintu bibica mu mitekerereze, noneho wenda akagenda agakina rimwe yarya agahita yumva ko azongera akarya!”

Umubyeyi w’umugore yunze murye, ati: “ usanga nk’umugabo wagiye muri iriya mikino afata amafaranga akayashyiramo noneho agataha usanga ntayo afite. Ugasanga abana baraburaye…izo ni ingaruka zikomeye cyane.”

Ku rundi ruhande, nubwo iyi mikino y’amahirwe yemewe mu Rwanda, Ngabonziza Emile; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, avuga ko gukina iyi mikino ari amahitamo ya muntu.

Icyakora atanga inama ku bayikina, avuga ko bagomba kwirinda ingaruka iyi mikino yabagiraho mu miryango yabo.

Ati: “ ikintu cyose iyo ukigiyemo nabi, kabone n’ubwo cyaba gifite umumaro nacyo kiraguhitana cyangwa kikakugiraho ingaruka. Niyo mpamvu rero twabagira inama ko bakwiye kumva ko badashobora gutwara umutungo wose akawumariramo. Hari n’abatunguka ariko bagakomeza bakihangana kugeza igihe arangiriye burundu. Ibyo ngibyo hari aho byabyaye n’amakimbirane mu ngo!”

Gusa abakurikiranira hafi ibijyanye n’imikino y’amahirwe bemeza ko umwaka utaha w’2024, ku rwego rw’Africa, iyi mikino izaba ifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika.

Nimugihe imibare y’ikigo mpuzamahanga cya Statisticat igaragaza ko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, n’u Rwanda rurimo mu mwaka w’2022, iyi mikino y’amahirwe yakusanyije asaga miliyoni 862 z’amadolari y’Amerika angana n’izamuka rya 8.7%.

Ibihugu biza ku isonga mu kugira imikino y’amahirwe harimo : Algeria, Africa y’Epfo na Kenya. By’ umwihariko mu Rwanda, habarurwa sosiyete z’imikino y’amahirwe 23.

Biteganyijwe ko bitarenze 2027, iyi mikino y’amahirwe izaba ifite agaciro ka miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, mugihe abayikina bazaba basaga miliyoni enye, bingana n’umuvuduko wa 11% hagati ya 2023-2027.