Thaïlande: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yajyanwe mu bitaro, nyuma yo gutabwa muri yombi.

Thaksin Shinawatra, wahoze ari minisitiri w’intebe mu myaka 15 ishize, watawe muri yombi ku wa kabiri, ku ya 22 Kanama(08) akigera ku kibuga cy'indege. Ubu biravugwa ko uyu muherwe w’imyaka 74 yajyanwe kwa muganga kubera impamvu z’uburwayi.

Aug 23, 2023 - 17:31
 0
Thaïlande: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yajyanwe mu bitaro, nyuma yo gutabwa muri yombi.

Thaksin yatawe muri yombi kuberaigifungo cy’imyaka umunani yakatiwe kubera ibyaha bya ruswa  yahamijwe ari mu buhungiro. Yagarutse mu gihugu nyuma yo kumara imyaka 15 ari impunzi.

 Akigera ku kibuga cy’indege atabwa muri yombi n'abapolisi, nyuma y’amasaha yaje kumara amasaha make muri gereza ahita yimurirwa mu bitaro byaho, aho mu ijoro rishyira kur’uyu wa gatatu yajyanywe mu bitaro byumvikanyweho n’igipolisi ndetse n’umuryango we.

Abashinzwe ubuvuzi muri gereza bavuze ko afite ikibazo cyo kudasinzira, umuvuduko w'amaraso ukabije ndetse no kubura oxygène [soma ogisijeni] mu maraso.

Umuvugizi w'ikigo ngororamuco, yagize ati: "Arwaye indwara nyinshi, harimo n'umutima ugomba kuvurwa kandi ibitaro bya gereza bidafite ibikoresho bihagije".

Yongeyeho ko “Muganga yavuze ko kugira ngo yirinde ibyago byo gushyira ubuzima bwe mu kaga, agomba koherezwa mu bitaro bya polisi biri hagati mu mujyi wa Bangkok.”

Thaksin Shinawatra yatorewe kuba minisitiri w’intebe inshuro ebyiri mbere yo kwirukanwa ku butegetsi bwa gisirikare mu 2006. Nyuma yahamijwe icyaha cya ruswa adahari , icyaha yakoze guhera mu myaka yari amaze ari umuyobozi wa guverinoma.

Thaïlande imaze imyaka ibite ibubazo by’ihungabana rya politiki naryo rigomba kugira iherezo, kuri uyu wa gatatu hatangajwe ko Minisitiri w’intebe mushya Srettha Thavisin yashyikirijwe inteko ishinga amategeko nubwo izina rye rizwiho kugambanira igihugu.

Benshi bakeka ko ubufatanye bwa Pheu Thai n’igisirikare bishobora kuba ikiguzi kuburyo Thaksin Shinawatra yarekurwa, kuko abo basilikari ari nabo bahiritse ku butegetsi Thaksin muri 2006.