Gukuramo inda: Inteko inshingamategeko yahisemo kurinda ugomba kuvuka!
Akanama gashinzwe kwandika Itegeko Nshinga rishya muri Chili kemeje igitekerezo cyo kurengera “ugomba kuvuka”, bifatwa nko kurwanya uburenganzira bwo gukuramo inda ndetse bishobora kwinjiza igihugu mu bihe bikomeye.

Abitwa ko ari abo ku ruhande rw’iburyo bashobora gushyigikira iki gitekerezo kuburyo bashobora gukumira ibijyanye no gukuramo inda muri Chili.
Naho abitwa no ari ab’ Ibumoso bwamaganye bikomeye icyo bise gusubira inyuma ndetse batanga umuburo w’uko itegeko Nshinga ryashyizweho rishobora kutabogama kurusha iririho ubu, ryashyizweho kubw’igitugu nyuma yo guhindurwa inshuro nyinshi.
Kuva mu 2017, Chili yemeye abaturage bayo gukuramo inda ku mpamvu eshatu: mugihe ushaka gukuramo inda yafashwe ku ngufu, mugihe umwana afite ikibazo, cyangwa ubuzima bw'umubyeyi buri mu kaga.
Hashize umwaka ubwo hageragezwaga kongerankwandika itegeko nshinga, Chili yatanze uburenganzira bwo gukuramo inda nta mpamvu runaka zigaragajwe, ndetse kiba igohugu cya mbere ku isi gitanze uburenganzira nk'ubwo.
Ariko byarangiye abaturage banze gutora itegeko nshinga ryatanzwe, kandi icyo gihe harimo ibyo gukuramo inda nta kindi ugiye kubikora asabwe.
Gusa muri iki gihe, ahazaza h'Itegeko Nshinga rishya hari mu maboko y’ishyaka ry'iburyo, biganje mu nama y'ubutegetsi.
Nimugihe kandi amajwi 33 kuri 17 batoye bemeza ingingo yo kurengera ubuzima bw 'ugomba kuvuka, bityo biha uburenganzira urusoro ruri munda y'umugore.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ibyo bikabije kurusha itegeko nshinga ririho ubu, ryateguwe mu gihe cy'ubutegetsi bw'igitugu.
Mu kwezi k'Ukuboza gutaha, Abany-Chili nibaramuka batoye iri tegeko Nshinga rishya, n'itegeko ryemerera abagaragaze impamvu eshatu zagaragajwe mu bika bibanza z'abemerewe gukuramo inda, zizaba ziteshejwe agaciro.
Nimugihe imibare yerekana ko mu myaka itandatu, abagore bagera ku 4 000 bakuyemo inda hifashishijwe amategeko ya Chili.