Abadepite bo muri Uganda batesheje agaciro icyifuzo cya leta.
Abadepite bo muri Uganda banze icyifuzo cya leta y’iki gihugu cyo kwemerera abakobwa bafite imyaka guhera kuri 15 gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kugabanya ikigero cy'abatwara inda zitateganyijwe.

Thomas Tayebwa; umuyobozi wungirije w'inteko ishingamategeko ya Uganda, yavuze ko icyo gitekerezo ari igishitani ndetse ko kwaba ari ukwemeza ku mugaragaro isambanywa ry'abakobwa.
Nimugihe imibare yavuye mu bushakashatsi igaragaza ko hafi umukobwa umwe muri bane bafite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 19 atwite cyangwa se akaba yarabyaye.
Iyi mibare kandi yiyongereye cyane mu gihe cya guma mu rugo cy’icyorezo cya Covid-19, ubwo amashuli yamaze hafi imyaka ibiri afunze, abanyeshuli batiga.
Minisiteri y'ubuzima ya Uganda ivuga ko ipfunwe ryo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu rubyiruko rikwiye guhagarara.
Mu mpaka zikaze zabaye ku wa kabiri mu nteko inshingamategeko y’iki gihugu, ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko Depite Lucy Akello yabajije niba imyaka yo kwemererwa kwifatira icyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina igiye kugabanywa, ikavanwa kuri 18 igashyirwa kuri 15.
Yavuze ko icyifuzo cyo gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bakobwa b'imyaka 15 giteye ubwoba ndetse ko we adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Akello yagize ati: "Nkoresha uburyo bwa kamere, uburyo Imana yampaye."
Margaret Muhanga; Minisitiri ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, yasubije ko icyo cyifuzo kitemejwe na guverinoma ariko ko cyatanzwe na Dr. Charles Olaro; muganga wo ku rwego rwo hejuru.
Minisitiri yabajije niba byaba ari byiza ko umwana atwita ubundi akaza gupfa mu gihe arimo kubyara, ati :"hari inda nyinshi cyane mu bangavu ".
Dr Olaro yatangarije Daily Monitor ko kubona amakuru ku buzima bw'imyororokere atari ikibazo cya leta. Ati: “si ikibazo cy'amahitamo, ni ikibazo cy'uburenganzira bw'ibanze.”
“Ni ingenzi cyane ko dushyiraho urubuga, aho urubyiruko rushobora kugera ku makuru ku buzima bw'imibonano mpuzabitsina n'ubuzima bw'imyororokere no kuboneza urubyaro ku babikeneye hatabayeho ipfunwe, ivangura, cyangwa gucira urubanza .”
Ariko ibyo byamaganiwe kure n’abagize inteko ishingamategeko ya Uganda, aho umuyobozi wungirije w'inteko ishingamategeko yavuze ko icyo cyifuzo kidakwiye kubaho na rimwe.
Uganda ni igihugu cyiganjemo imyemerere ishingiye ku madini, ndetse abayahagarariye nabo banze icyo cyifuzo cya leta. Bavuga abangavu bakwiye kwifata ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.