Telephone yagaragajwe nk’iyafashe amajwi Prince Kid wateguraga Miss Rwanda ntiyari yagasohotse mu ruganda!

Kagame Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga Miss Rwanda binyutse mu kigo cye Rwanda Inspiration Back Up [kur’ubu ryahagaritswe] yongeye kwitaba urukiko mu bujurire kur’uyu wa 15 Nzeri(09) 2023, ku byaha byo gusambanya ku gahato bamwe mu bakobwa bitabiraga iryo rushanwa, ariko hashingiwe ku majwi yafashwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Sep 15, 2023 - 13:19
Sep 18, 2023 - 16:23
 0
Telephone yagaragajwe nk’iyafashe amajwi Prince Kid wateguraga Miss Rwanda ntiyari yagasohotse mu ruganda!

Mu kwezi k’ Ukuboza (12) umwaka ushize w’2022, Prince Kid yagizwe umwere kuri ibi byaha, ariko ubushinjacyaha bujurira  buvuga ko bufite ibimenyetso bishya ku majwi yari yatanzwe mbere yumvikanisha Kid asaba ishimishamubiri umwe mu bitabiriye iri rushanwa.

Ubushinjacyaha bwazanye isesengura ryakozwe n’umuhanga wo mu kigo gisesengura ibimenyetso burishyikiriza urukiko, gusa ibikubiyemo ntibyagarutsweho birambuye.

Mu iburanisha riheruka, rwari rwasubitswe hari hagaragajweko ayo majwi ari umwimerere mugihe umwe mu bashinjacayaha [muri babiri] we yavugaga ko bagiye bakata amajwi bagasigarana ay’ingenzi akubiyemo ibirega Kid, mugihe undi avuga ko atigeze atunganwa.

Ibi bigaragaza kudahura hagati yabo ndetse no kuvuguruzanya ku mwanzuro w’isesengurwa cyatanzwe n’icyo kigo.

Uregwa [Prince Kid] yireguye avuga ko uretse kuba amajwi atari umwimerere, ubushinjacyaha bugaragaza ko telephone ya Iphone 14 Max Pro ariyo yayafashe ku ya 16 Mata (04) 2022, mugihe uruganda rwayikoze ruvuga ko yagiye ku isoko ku italiki 7 Nzeri (09) 2022.

Uregwa yibaza uko telephone itari yagasohotse mu ruganda yaba yarafashe amajwi! Ati: “Ni gute ubwoko bwa telephone yari itarasohoka ari bwo bwafashe ayo majwi?”

Ku ruhande rw’ ubushinjacyaha, habuze uwemera ko yagaragaje ubwoko bwa telefoni yafashe amajwi, nabyo bisa nko kwivuguruza.

Uru rubanza rusojwe kuburanishwa, ubushinjacyaha butabashije kugaragaza amajwi yose uko bivugwa ko yafashwe ari iminota 14 nk’uko bwari bwabisabwe, ibyo Prince Kid avuga ko kuyakata byakozwe mu nyungu zo gucura umugambi wo guhimba ikirego, cyane ko nyiri ukuyafata avuga ko atigeze ahohoterwa.

Ubushinjacyaha kandi ntibwabashije kugaragaza amashusho yaba yarafashwe agaragaza uregwa akomanga ku cyumba cya hoteli cy’uwo mukobwa witabiriye irushanwa wasabwe ishimisha mubiri [bigize icyaha cyo guhoza ku nkeke.]

Icyakora, bwemeye ko  nabwo bushobora gukora amakosa kuko ari bantu!

Gufata amajwi ntibikurikije amategeko!

Nubwo impamvu z’itegeko rigena uburyo, igihe ndetse n’ibindi bishingirwaho mu gufata amajwi mu nyungu z’ubutabera, Prince Kid n’abamwunganira bavuga ko uburyo bwafashwe amajwi aburanywaho mur’uru rubanza adakurikije amategeko.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko Umushinjacyaha mukuru ari we gusa utanga uburenganzira bwo kumviriza ibiganiro bwite abantu bagirana kuri telephone kugira ngo bikoreshwe mu rukiko.

Bivuze ko uburyo ayo majwi yafashwemo binyuranyije n’amategeko, kuko nubwo umwe mu bashinjacyaha avuga ko itegeko ryo kuyafata ryatanzwe n’umushinjacyaha mukuru, amakuru avuga ko atari we watanze iryo tegeko.

Ni mugihe kandi iburanisha ryageze ku musozo, ubutumwa bugufi bwagaragajwe mu rukiko uru rubanza rugitangira, nk’ubusubiza uregwa nyuma yo gusaba imibonano mpuzabitsina ntibukigaragazwa mu rubanza, nyuma yo gusanga butagaragara muri telefoni y’uregwa cyangwa uwo bivugwa ko yabuhawe akanasubiza, cyangwa ngo bube ifoto muri telefoni y’uwo bivugwa ko ariwe watanze ikirego.

Iburanisha ryo kur’iyi nshuro ryabaye rigufi kuko ryamaze igihe kigera ku isaha imwe, maze umucamanza avuga ko azasoma umwanzuro w'uru rubanza tariki 13 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira (10) uyu mwaka.

Muri uru rubanza, Ubucamanza bwasabwe kuzasobanura neza icyitwa uruhame.

Prince Kid yitabye urukiko aherekejwe n’umufasha we Miss Iradukunda Elsa wabanye Nyampinga w’u Rwanda 2017, wafashwe agafungwa mu ntangiriro zarwo ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza, mu rwego gushinjura Prince Kid. Gusa yaje kurekurwa by’agateganyo, akaba azaburana muri 2025.