Israel yahagaritse ibitero, Abanyapalestina bo muri Gaza batangiye guhunga.
Abanyapalestine batuye mu majyaruguru ya Gaza, igice gituwe cyane ndetse kibarizwamo n’inkambi ebyiri z’impunzi batangiye guhunga. Ni nyuma y’ubusabe bw’ingabo za Israel zasabye ko abaturage babarirwa muri miliyoni 1 100 000 bagomba kuba bahunze mu masaha 24 gusa. Ariko Hamas igarangaza ko abasivile badahunga!

Abatuye Gaza bagomba guhunga batuye muri kimwe cya gatatu cy’aka karere kose kandi niho hagaragara ubucucike kurusha ahandi ndetse no ku rwego rw'isi. Aba basabwe guhungira mu majyepfo ya Wadi Gaza.
Abagomba guhunga ni abo mu mujyi wa Gaza urimo utuwe cyane, inkambi z’impunzi ebyiri za Jabalya na Beach Camp. Hari kandi abatuye mu mijyi ya Beit Hanoun na Beit Lahia.
Mur’aka gace kandi habarizwa ibitaro bitari munsi ya 6 ndetse n’amavuriro arenga 10, muri iki gihe cy’ibitero by’indege biri gufasha inkomere ndetse n’abandi bahunze.
Kugeza ubu, ubutegetsi bo mu nzego z’ubuzima muri Palestina bwamaze kumenyesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ko bidashoboka ko baba bamaze kwimura abarwayi bari mu bitaro mu masaha 24, nk’uko byasabwe na Israel.Bwavuze ko kuva Israel yatangiza ibitero byo mu kirere, abaturage badafite ako bajya.
RFI ivuga ko Tarik Jasarevic; umuvugizi wa OMS yabitangarije itangazamakuru i Geneve kandi ko babimenyeshejwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Palestina.
Hari abatangiye guhunga!
Gusa nubwo Hamas yari yatangaje ko abanyapalestina badashobora kuva ku butaka bwabo,amakuru dukesha BBC na RFI yerekana ko batangiye guhunga, nubwo urugendo rutoroshye.
Umuhanda ugomba gukoreshwa mu guhunga ni umwe rukumbi uva mu majyaruguru ugana mu majyepfo. Nimugihe kandi ibikomoka kuri peteroli ari iyanga nyuma yaho Israel ifatiye umwanzuro wo kubifunga hamwe n’amazi n’amashanyarazi.
Ibi byose byerekana ko bigoye ko abahunga bubahiriza ubusabe bw’ingabo za Israel kuko bigoye ko mu masaha 24 [ arimo n’ay’ijoro ritagira umuriro w’amashanyarazi] baba bamaze guhunga.
Biragoye kandi kuko bitazwi neza niba ingabo z’iki gihugu zatanze agahenge k’ibitero byo mu kirere, kuri misile imaze iminsi igera kuri irindwi zicucagirwa muri Gaza.
Abantu batangiye gufata umuhanda umwe rukumbi mu kivunge ndetse byiteze ko biza kubamo umuvundo ukomeye, mugihe benshi mu batuye Gaza ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 kuko rwihariye hafi 50 % .
Kugeza ubu, biragoranye ko mu masaha 24 yatanzwe [asigaje amasaha make ubariye n’ayijoro] ko abarenga miliyoni baba bamaze guhunga ibice bigiye guhinduka imbuga y’intambara yo ku butaka no mu kirere.
Iyi niyo mpamvu ONU yasabaga Israel kwisubiraho kur’iki cyemezo kuko kirateza ibibazo bikomeye, cyane ko abahunga bose bigoye ko babona aho kuba. ONU yatangaje ko bari kusaba amacumbi mu mashuli, aho ONU ikorera, ndetse no mu mavuriro.
BBC ivuga ko imodoka za CICR n’ishami rya ONU ryita ku bari mu kaga zagaragaye zerekeza mu majyepfo ya Gaza, ndetse ko ari ikimenyetso cyo guhungisha abantu.