Hamas yanze ko abanyapalestina miliyoni 1.1 bava mu mujyi wa Gaza.
Abarwanyi b’umutwe wa Hamas w’abanyapalestina wanze ko abanyapalestina batuye mu mu majyaruguru ya Gaza no mu mujyi wa Gaza. Ni nyuma yaho Israel ibasabye kuva mu ngo zabo bakimukira mu majyepfo ahitwa Wldi Gaza, bakitandukanya n'uyu mutwe wa Hamas kubw’umutekano wabo n’imiryango yabo no kwirinda.

Mu kiganiro n’umunyamabanga uhoraho wa Amerika, Antony Blinken, Benjamin Netanyahu; Minisitiri w’intebe wa Israel, yatangaje ko bagiye guhanagura umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Hamas.
Ati: “nk’imitwe y’iterabwoba yose, Hamas igomba guhanagurwa.”
Icyakora umutwe wa Hamas watesheje agaciro iby’uko abanyapalestina bimuka mu mujyi wa Gaza.
Mu itangazo ryayo, wagize uti: “abaturage bacu b’abanyapalestine banze iterabwoba ry’abayobozi b’abanya-Israel ndetse no kubahamagarira kuva mu ngo zabo, bagahungira mu majyepfo [ya Gaza] cyangwa muri Egypte.”
Hamas yongeyeho ko “ dukomeye ku butaka bwacu, ku mazu yacu no ku mujyi wacu. Ntabyo kwimuka.”
Yanavuze ko nibura abantu 13 barimo abanyamahanga bari bafashe bugwate baguye mu bitero by’indege byakozwe n’igisilikari kirwanira mu kirere cya Israel mu majyaruguru ya Gaza, mu masaha 24 yashize. Abo ni bamwe mu bantu barenga 150, uyu mutwe wafashe bugwate.
Ubutegetsi bw’umutwe wa Hamas buyobora akarere ka Gaza [ka Palestina] bwatangaje ibi mugihe Israel yari yamenyesheje ONU ko abanyapalestine miliyoni 1.1 bagomba kuva mu mujyi wa Gaza, iki gihugu cyitegura kugabaho ibitero birimo ibyo ku butaka.
Israel ivuga ko Hamas ikomeje kwikinga mu basivile , cyane ko mu bitero byakozwe, ubutegetsi bwo muri Gaza buvuga ko bimaze guhitana abarenga 1 400 kandi benshi muri bo ari abasivile.
Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye, ONU, yavuze ko kwimura kose bidashoboka ko byakorwa bidateje ibibazo ku buzima bwa muntu.
Yongeraho ko “ umuryango w’abibumbye urahamagarira ko igihe icyo cyemezo cyemejwe cyakurwaho mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zakururwa n’ibyo bihe.”
Gilad Erdan; Uhagarariye Israel muri ONU, yavuze ko “igisubizo cya ONU ku busabe bwa Israel ku baturage ba Gaza giteye isoni.”
Yashinje uyu muryango gufunga amaso nyuma y’ibyo umutwe wa Hamas wakoze ndetse nuko irimo gukoresha Gaza mu buryo bwo guhisha intwaro zabo.
Ati: “ aho kujya ku ruhande rwa Israel, aho abaturage bishwe n’intagondwa za Hamas, no kugerageza kugabanya ibibazo zateje, [ONU] yarikwiye kwigira kuri Israel.”
Igisirikari cya Israel cyari cyahaye igihe cy’amasaha 24 abanyapalestine batuye mu majyaruguru ya Gaza yo kuba bamaze kuhava.
Daniel Hagari; Umuvugizi w’iki gisirikari, yabwiye itangazamakuru igisilikari cya Israel kibona ko bizafata igihe kugira ngo abatuye aharimo n’umujyi wa Gaza bimuke, bitandukanye n’abarwanyi ba Hamas.
Ati: “twagerageje gutanga igihe no gushyiramo imbaraga nyinshi, twumva ko bitakorwa mu masaha 24 gusa.”
Uyu muburo w’igisilikari cya Israel (IDF) wo guhunda no kwirinda watanzwe mbere gato y’isaha ya saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Gaza na Yerusalemu.
Ibi kandi birareba n’abakozi ba ONU bakora mu bijyanye n’ubutabazi. Mu itangazo ryayo, yavuze ko “Muzagaruka gusa mu mujyi wa Gaza igihe irindi tangazo ribitangira uruhushya rizaba ritanzwe.”