#Kwibuka30: Minisitiri Bizimana yongeye kunenga amahanga akingira abakoze Jenoside
Dr. Jean Damascene Bizimana; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yongeye kunenga amahanga akingira ikibaba abakoze jenoside, nyuma yo kugaruka k’uburyo amahanga yatereranye u Rwanda kugeza Jenoside ibaye igahitana ubuzima bw”Abatutsi barenga Miliyoni.

Ubwo yagezaga ijambo ku bashyitsi baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994, kur’iki cyumweru, ku ya 7 Mata (04) 2024, Minisitiri Bizimana yavuze ko ku itariki 7 Nyakanga 2000, Komisiyo Ishinzwe iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, iyobowe na Ketumile Masire, wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igaragaza uko umuryango mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kuyihagarika.
Yagiraga iti”Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga,bari mu nshingano muri icyo gihe,kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake.”
Naho ku itariki 15 Ukuboza(12) mu 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye uyobowe na Ingvar Carlsson wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suwede,yasohoye raporo yayo igira iti “Imiterere y’inzego z’Umuryango w’Abibumbye niyo yikoreye umutwaro wo kuba itarashoboye gukumira ndetse no guhagarika Jenoside mu Rwanda.
Yasobanuye ko Loni n’Ibihugu biyigize byari bifite amakuru yose ahagije, aho ku tariki ya 11 Kanama (08) 1993, Komisiyo yayo y’Uburenganzira bwa Muntu yasohoye raporo y’iperereza, aho yanzuraga ivuga ko abaturage b’Abatutsi ari bo bibasiwe n’ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda.
Abayobozi bari ku butegetsi bafatanyije n’imitwe yitwara gisirikare,umubare munini wabahigwaga aho bari abatutsi baziraga ubwoko bwabo. Ubwo bwicanyi bugaragaza neza ikibazo cya Jenoside.
Yagaragaje ko ku ya 18 Gicurasi (05) mu 1994,Intumwa za guverinoma yakoze Jenoside ziyobowe na Bicamumpaka Jerome; Minisitiri W’Ububanyi n’Amahanga, hamwe na Barayagwiza Jean Bosco; umuyobozi w’ishyaka ry’abahezanguni rya CDR, bicaye mu kanama gashinzwe Umutekano, bitabira ibiganiro mpaka, aho bashinjaga FPR kuba yarakoreye Jenoside ubwoko bw’Abahutu.
Yagize ati”Ingaruka z’izo mpaka n’uko mu cyemezo cyo ku itariki ya 17 Gicurasi (05)1994, ikoreshwa ry’ijambo “Jenoside “ritemewe, habayeho gutegereza kugeza ku itariki ya 8 Kamena (08) 1994, aho ONU yarikoresheje mu buryo bwo kwigengesera,aho bakoreshaga imvugo ivuga “Ibikorwa bya Jenoside.
Mu kunenga ibihugu bigicumbikiye abakoze jenoside badakurikiranwa mju butabera, Dr. Bizimana yagize ati: “ Ibihugu bikijijinganya kohereza mu Rwanda abahamwe n’icyaha cya Jenoside ngo barangije ibihano byabo bari bakwiye kurebera ku ngero maze kuvuga hejuru.”