Kinshasa: Hasubukuwe urubanza rw’umupasiteri ukurikiranyweho gufata ku ngufu no kwishyingira ku gahato

Urubanza rwo gufata ku ngufu ruri hagati y’umuryango uharanira kurengera uburenganzira bw’abana muri Africa n’abanyeshuri (LIZADEEL) na Pasiteri Pierre Kasambakana, umuyobozi w’itorero rya mbere rya Lingwala i Kinshasa n’abandi bantu babiri ryasubukuwe kuva ku wa mbere, ku ya 29 Mata (04).

May 1, 2024 - 23:24
May 2, 2024 - 05:33
 0
Kinshasa: Hasubukuwe urubanza rw’umupasiteri ukurikiranyweho gufata ku ngufu  no kwishyingira ku gahato

Umuryango utegamiye kuri Leta urashinja umuyobozi w’idini gufata ku ngufu kuko yashakanye n’umukobwa ukekwa ko ari muto, adafite imyaka y’ubukure.

Mabiala Nzuzi; Se w’umukobwa  hamwe n'umwanditsi mukuru ushinzwe imibereho y’abaturage mu mujyi wa Kizamvuete muri Kongo-Central, na bo bari mu bakurikiranwe imbere y’amategeko.

Uru rubanza ruri mu rukiko rwisumbuye rwa Kinshasa-Gombe, rukabera mu cyumba cyo muri gereza nkuru ya Makala.

 Amakuru agaragaza ko harimo gukorwa iperereza ku byaha bine ku bantu, birimo gufata ku ngufu, inyandiko mpimbano, gukoresha inyandiko mpimbano no gushyingira ku gahato.

 Biteganyijwe ko iburanisha ritaha rizaba muri uku kwezi kwa Gicurasi (05) ku ya 13.

@Okapi