Havumbuwe umuyoboro wo munsi y’ubutaka wifashishwaga n’abiba amabuye y’agaciro

Mu mukwabo wo guhiga udutsiko tw’abajura bakora ubucuruzi bw’amabuye y'agaciro, Polisi y’u Rwanda (RNP) yavumbuye imiyoboro yo mu nsi y’ubutaka [ tunnels] yabaga mu mazu abiri atuwemo yo mu mudugudu wa Gasenga, akagari ka Kivugiza k’umurenge wa Masoro, ho mu karere ka Rulindo.
Iyo miyoboro yakoreshwaga n’abajura bacukura amabuye y’abaciro ya Cassiterite mu buryo butewe n’amategeko.
Polisi yataye muri yombi abantu icyenda mu mukwabo wabaye ku wa gatandatu, ku ya 30 Werurwe (03), gusa yatangaje ko igishakisha ba nyir’amazu yombi bakekwaho kuba aribo bakuriye utwo dutsiko ariko bakaba barahunze ubwo umukwabo watangiraga gukorwa.
SP Jean Bosco Mwiseneza; umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko iyo miyoboro yo munsi y’ubutaka [tunnels] ifite uburebure bwa metero 200 ndetse ihura n’inzu ebyiri ziri hafi y’umugezi wa Mahaza uri hafi yaho bacukura bakaniba amabuye y’agaciro ya Cassiterite.
Kugira ngo aba bajura bafatwe, SP Mwiseneza yavuze ko abapolisi bagiye muri ayo mazu yombi ahagana mu ma saa kumi n'imwe z'umugoroba, maze bagasanga umuyoboro muri buri nzu zombi zituranye kandi zuzuyeho ibyuma bya fer a beton ndetse n’umusambi [ tapis], aho bambukaga umuhanda bagamna mu mugezi wa Mahaza uri mu nko muri metero 200 uvuye kuri ayo mazu.
SP Mwiseneza, yagize ati: “Abakekwa icyenda bose basanzwe muri ayo mazu yombi, bamwe muri bo bakaba bari bagarutse bava mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro banyuze muri iyo miyoboro iteje ikibazo.”
Aho yabafatiye, Polisi yanasanze hari amabuye y'agaciro ya cassiterite, ibikoresho gakondo bitandukanye birimo nk’ibyuma bya feri a beton, iminzani ipima ibiro, ingofero zo mu mutwe [ helmets], ibiro 15 by’ubuki hamwen’ibindi bakoreshaga mu gihe cyo gucukura.
SP Mwiseneza Jean Bosco; umvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, yagize ati: “Ibi bikorwa ntibyemewe n’amategeko, gusa ahubwo biranateza akaga; hari ibyago byinshi byo guhitana abantu”.
Batanu bu batawe muri yombi bakekwaho kwinjira mu mwobo [ tunnel] mbere mu masaa yine z’igitondo baheze mo imbere kubera kubura umwuka wo guhumeka, ariko baza gutabarwa na bagenzi babo ahagana saa cyenda z’amanywa.
Gufatwa kwabo kubayeho nyuma y’iminsi mike hakozwe umukwabo nk’uwo muri Rutongo na Musha mu duce two muri Rulindo na Rwamagana dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho hafashwe abajura b’amabuye y’agaciro 37 n’abayacuruzi 11.
Ingingo ya 54 y’itegeko ryo muri 2018 ryerekeye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro na kariyeri, ivuga ko umuntu uwo ari we wese ukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri, kuyikoresha, kuyitunganya cyangwa kuyicuruza nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo icyo cyaha kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi abiri n'atandatu ndetse n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda kandi atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.