Korea y’Epfo yifatiye ku gahanga Uburusiya nyuma yo gusurwa na Korea ya Ruguru.

Yoon Suk-yeol; Perezida wa Korea y’Epfo yatangarije umubano w’Uburusiya na Koreya ya Ruguru mu bijyanye n’igisilikari ari ubushotoranyi ku gihugu cye. Yavuze ko hamwe n' ibihugu by'ibifatanyabikorwa batazakomeza kwifumbata.

Sep 23, 2023 - 14:47
Sep 22, 2023 - 21:59
 0
Korea y’Epfo yifatiye ku gahanga Uburusiya nyuma yo gusurwa na Korea ya Ruguru.

Ibi yabitangaje ku ya 20 Nzeri (09) mu nteko rusange y’Umuryango w’abibumbye, aho yavuze ko Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti zayo bagomba kuganira ku kohereza intwaro kwa Koreya ya Ruguru ku Burusiya nk’ibishobora gutiza umurindi Intambara y’Uburusiya muri Ukraine .

Yavuze kandi ko amakimbirane ari yagati y’igihugu cye n’Uburusiya akomeje gufata intera kuva bwagaba igitero kuri Ukraine, ariko ubu yageze ku rundi rwego.

Kubera urwego ayo makimbirane agezeho, ku wa kabiri, Ambasaderi w’Uburusiya muri Korea y’Epfo yarahamagajwe.

Aadaca ku ruhande,  Perezida Yoon Suk-yeol wa Korea y’Epfo, yavuze yabwiye inteko y’umuryango w’abibumbye, ati: “ niba Korea ya Ruguru ibonye amakuru n’ikoranabuhanga ikeneye kugira ngo yongere imbaraga ubushobozi bwayo mu gukora intwaro zo kwangiza imbaga, mu rwego rwo  guha Uburusiya intwaro, amasezerano ya gisilikari hagati y’Uburusiya na Korea ya Ruguru ni ubushotoranyi mu rwego rw’umutekano n’amahoro, bitari gusa kuri Ukraine, ahubwo no kuri Repubulika ya Korea. Korea n’abafatanyabikorwa bayo ntabwo bakwiye gusigara bifumbase.”

Igitekerezo cyo kugira aho ihagaze  kuri Ukraine: Leta ya Seoul yagize uruhare mu bihano byafatiwe Leta ya Moscou, igurisha intwaro mu gihugu cya NATO ndetse yoherereza imfashanyoUkraine, ariko yanga gutanga intwaro zica. Uku kwirinda ni bimwe bifitanye isano n’umubano mwiza, cyane cyane mu rwego rw’ ubukungu,  Korea y’Epfo ifitanye n’ Uburusiya kuva  ibihugu byari bigize URSS byatandukana.

Gusa kuba Uburusiya bukomeje kunoza imikoranire na Korea ya Ruguru bitanga icyizere cyo kuba yakomeza umubano hagati ya Korea, ati: “Kremle rero ntigomba kubabaza”.

Ariko Perezida Yoon Suk-yeol ukorana byimazeyo na Amerika, avuga ko kugirana inama hagati ya Perezida Putin w’Uburusiya na Perezida Kim Jong-Un wa Korea ya Ruguru byangije umubano w’Uburusiya na Koerea y’Epfo.

Muri iki cyumweru, umujyanama wa perezidansi ya Korea y’Epfo yijeje ko iki gihugu kimaze amezi cyitegereza ibikorwa bya gisirikare hagati y’ibi bihugu byombi.