Amerika: FBI yataye muri yombi Umucamanza ishinja gukingira ikibaba umunyamahanga ushakishwa

FBI yataye muri yombi umucamanza Hannah Dugan wo mu mujyi wa Milwaukee, muri Leta ya Wisconsin, imushinja gukoma mu nkokora ibikorwa byo guta muri yombi umunyamahanga wari usanzwe ashakishwa. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, ku itariki 25 Mata (04), n’umuyobozi wa FBI, Kash Patel, abihamya nk’intambwe ikomeye mu guhangana kw’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump n’inzego z’ubucamanza.

Apr 25, 2025 - 21:15
 0
Amerika: FBI yataye muri yombi Umucamanza ishinja gukingira ikibaba umunyamahanga ushakishwa

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X mbere yuko ubutumwa busibwa, Kash Patel yagize ati: “Twemeza ko umucamanza Dugan yabigambiriye mu kuyobya abapolisi bashinzwe abinjira n’abasohoka, ababuza guta muri yombi uwo munyamahanga imbere y’urukiko rwe (…) ibyo byatumye uwo muntu winjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko abasha guhunga.”

Patel yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo, uwo munyamahanga yaje gufatwa nyuma yo gukurikirwa n’abapolisi n’amaguru.

Iri fatwa rije mu gihe hari impagarara zishingiye ku mikoranire hagati ya guverinoma ya Trump n’inzego z’ubucamanza, by’umwihariko nyuma y’ishyirwaho rya Kash Patel nka Perezida wa FBI mu ntangiriro z’uyu mwaka, ishyirwaho ryakiriwe nabi cyane n’aba-demokarate.

Bagaragaje impungenge ko Patel, uzwiho gukorana bya hafi na Trump, ashobora gukoresha FBI mu bikorwa byo kwihimura ku banzi ba politiki ze, nk’uko byatangajwe n’umusenateri Dick Durbin w’ishyaka ry’Abademokarate.

Kuva ubwo Donald Trump yasubiye ku butegetsi muri Mutarama (01) 2025, imanza zitandukanye zakomeje kuvuguruzanya n'amategeko n’ingamba guverinoma ye yashyiragaho cyane cyane ajyanye n’abinjira n’abasohoka. 

Ibi byatumye ubutegetsi butangira urugamba rutaziguye n’inzego z’ubutabera. Muri iki cyumweru gishize, abacamanza babiri batandukanye bagaragaje ko guverinoma ishobora kuba yarashatse guhisha amakuru cyangwa ikagira uruhare mu kubangamira ubutabera, cyane cyane mu manza zijyanye na politiki yayo yo kwirukana ku ngufu abimukira