WFP igiye guhagarika imfashanyo ku bagore n’abana 650,000 muri Ethiopia kubera ibura ry’amikoro

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) ryatangaje ko rigiye guhagarika gutanga imfashanyo igenewe abagore n’abana 650,000 bafite imirire mibi muri Ethiopia guhera muri Gicurasi (05), kubera ibura ry’amikoro.

Apr 22, 2025 - 21:33
Apr 22, 2025 - 21:34
 0
WFP igiye guhagarika imfashanyo ku bagore n’abana 650,000 muri Ethiopia kubera ibura ry’amikoro

Ibi bibaye mu gihe icyo gihugu gihanganye n’ubwiyongere bw’inzara n’imirire mibi bitewe n’intambara, amapfa, ubuhunzi n’ibibazo by’ubukungu.

WFP yaburiye ko abantu bagera kuri miliyoni 3.6 bari mu kaga ko kutongera kubona imfashanyo, harimo abagore batwite n’abonsa hamwe n’abana bugarijwe n’imirire mibi. Iri shami ryari rifite gahunda yo kugeza ubufasha ku bagore n’abana miliyoni 2 muri 2025, ariko iyo gahunda yageze aharindimuka kubera igabanuka ry’inkunga bigateza ikibazo cy' ibura ry'amikoro biteza inzitizi ikomeye.

Ibi bibazo byiyongereye nyuma y’icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, washyize umukono ku itegeko rihagarika inkunga zose z’amahanga mu gihe cy’amezi atatu guhera muri Mutarama(01) amaze kurahira nk'umukuru w'igihugu. Ibi byagize ingaruka ku miryango itandukanye irimo na WFP.

Kugeza ubu, abarenga miliyoni 10 muri Ethiopia barahangayikishijwe n’inzara, mu gihe abandi miliyoni 4.4 bakeneye ubufasha bwo kuva mu mirire mibi. Mu turere twa Somali, Oromia, Tigray na Afar, umubare w’abana bafite imirire mibi wageze ku gipimo kirenze 15%, kirenze ibipimo by'ubutabazi byihuse.

Ethiopia, ifite abaturage bagera kuri miliyoni 130, iracyahanganye n' ingaruka z’intambara yabaye hagati ya leta n’inyeshyamba za Tigray kuva mu Ugushyingo (11) 2020 kugeza mu Ugushyingo 2022, yahitanye abarenga 600,000.

Mu byumweru bishize, havutse impungenge z’intambara nshya mu turere twa Tigray na Amhara, nyuma y’uko Eritrea itangiye kwitegura intambara naho Ethiopia ikohereza ingabo zayo ku mupaka.