Ni iki cyihishe inyuma yo gutwara inda zititeguwe ku bashakanye?
Biragoye kumva ko abashakanye bashobora kubyara inda zititeguwe [zitateganyijwe] mugihe baba barashakanye mu rwego rwo kwagura umuryango! Gusa ushobora kwibaza uti ni ryari habaho gutwara inda zititeguwe?

Ubusanzwe iyo umwe mu bashakanye ashaka kubyara umwana ngo yubake umuryango we, ibyo biroroshye cyane kurusha ibindi byose birimo kuba yakwiyandikishaho umwana atabyaye. Akenshi bene aba usanga badashobora gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro nk’ubufasha kubyara umubare runaka w’abana wifuzwa hagati y’umugabo n’umugore.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda muri 2010 bugamije kugaragaza impamvu n’ingaruka z’inda zitateganyijwe n’izikurwamo, bwagaragaje ko mu bagore 100 bari mu myaka y’uburumbuke [15-49], icyo gihe 37 aribo batwaye inda batabyifuza.
Gahire Hubert; ushinzwe ubuzima bw’imyororokere n’uburere ndangagitsina mu muryango w’abanyeshuli biga ubuvuzi mu Rwanda [Medisar] avuga ko usanga inda zitifuzwa zibaho igihe hagati y’ abashakanye habaho gusama mu gihe runaka batabyifuzaga cyangwa batari babyiteguye. Izi nda zishobora kubamo izitifuzwaga cyangwa se izabariwe nabi.
Ashimangira ko inda zititeguwe zibaho, ati: “birashoboka igihe habayeho gusama umwe mu bashakanye atabishakaga, akavuga ati njyewe ndifuza ko iyi nda tutakomezanya nayo.”
Naho inda zabariwe nabi, Gahire avuga ko “ dushyiramo za nda zishobora kubaho igihe habayeho gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, bavuga bati twihaye igihe runaka cyo kudasama ariko bikanga bakaba basama. Cyangwa se bakaba barakoresheje uburyo kamere bwo kubara [ukwezi k’umugore] ariko bikanga bagasama.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare [RDHS 2020] bwerekana ko mu bagore 100 bari mu myaka y’uburumbuke [15-49], 64 muribo bakoresha uburyo runaka bwo kuboneza urubyaro [58 bakoresha uburyo bugezweho]. Nimugihe 14 gusa aribo basanze uburyo bahisemo butajyanye n’umubiri wabo, ibi bishobora kongera ibyago by’abatwita batabiteguye.
Gahire anavuga ko kubyara inda zititeguwe bigaragara cyane iyo uganiriye n’abashakanye ku mubare w’abana bifuzaga kubyara bagishakana ndetse n’umubare wabo babyaye.
Ati: “ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko abantu bagiye kurushinga, abaherutse kurushinga… bavuze ko bifuza kubyara abana 4 cyangwa 5, ariko abenshi muri bo bagaragaje ko bifuza kubyara abana 3 cyangwa 2. Ariko iyo urebye ingo nyinshi zubatse usanga zifite hagati y’abana 5 na 6. Urumva ko bagiye barenzaho umwana umwe cyangwa babiri ubwo batari bifuzaga.”
Ibi kandi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe NFPA bugaragaza ko umugore umwe mu bagore 10 asama inda atabiteganyije, aho hari icyegeranyo kigaragaza ko mu bagore 1000 bafite hagati y’imyaka 15-44, 114 muribo bashobora kuba batwita inda zitateganyijwe. Kandi bene izo nda zishobora kuvamo urubyaro rutateganyijwe, abana bavuka bakaba aribo bashobora kuvamo abajya ku muhanda bakaba umutwaro kuri Leta na sosiyete.
Gahire avuga ko ibi ahanini biterwa no gukoresha nabi uburyo bwo kuboneza urubyaro: Gufata nabi ibinini, gusimbuka gufata inshinge zo kukoneza urubyaro, kubara nabi …cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bigatuma umugore yisanga yasamye bitifuzwaga.
Ibi kandi byiyongeraho kuba abashakanye bashobora kuba bifuza kubyara igitsina runaka batarabyara bigakomeza bakomeza kubyara, cyangwa se ari umugore ubyifuza bitewe n’impamvu runaka, ihohoterwa ririmo no gufata ku ngufu, ubusinzi…bigatuma abashakanye bisanga babyaye abana benshi.
Intara y’iburasirazuba kw’isonga mu kugira abagore babyara abana benshi!
Ubusanzwe ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda [NISR] muri 2022 [RPHC5], bwerekana ko ikigero cy’uburumbuke bw’abagore bari mu kigero cyo kubyara kingana na 3.6. Nimugihe ikigero kigenda gihinduka bitewe n’ikigero cy’amashuli abagore bize.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bize amashuli yisumbuye kuzamura ,buri mugore ashobora kubyara abana 3[3.4] . Nimugihe abafite abanza kumanura bafite ikigero cy’uburumbuke kiri hejuru, aho bashobora kubyara abana 4 [3.9].
Ku rundi ruhande, nubwo ubushakashatsi bwa RDHS 2020 bwakozwe n’iki kigo bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abagore bubatse [bashatse] icyo gihe bagaragaje ko batifuzaga kubyara abana benshi, Ubwa RPHC5 bwo muri 2022, bwerekanye ko abagore bo mu ntara y’Iburasirazuba aribo babyara abana benshi, hagakurikiraho abo mu ntara y’Iburengerazuba.
Gusa Akarere ka Rusizi niko kayoboye mu kugira abagore babyara abana benshi , aho umugore umwe abyara abana 5 [4.5].
Ku rundi ruhande, abagore bari mu myaka y’uburumbuke bo mu ntara y’Amajyaruguru babyara abana bake, kimwe n’abo mujyi wa Kigali, kuko babyara abana bari munsi y’ikigero cy’uburumbuke ku rwego rw’igihugu, aho nibura buri mugore abyara abana 3.